skol
fortebet

Amayobera ku modoka Miss Shanitah yatsindiye igiye kumara umwaka atarayihabwa

Yanditswe: Thursday 01, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwaka ugiye kwirenga Miss Umunyana Shanitah yegukanye ikamba mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss East African, ryahuje abakobwa 16 baturuka muri ibi bihugu ariko kugeza ubu mu bihembo uyu mukobwa yemerewe harimo ibyo atarahabwa harimo n’imodoka benshi bakomeje kwibaza irengero ryayo.

Sponsored Ad

Miss Umunyana Shanitah yegukanye iri kamba kuwa 25 Ukuboza 2021 mu rushanwa ryaberaga i Dar es Salaam muri Tanzania.

Iri rushanwa ryari ryabaye nyuma itandatu ryari rimaze ritaba ubwo ryari ryabyukijwe nabarimo Miss Mutesi Jolly wanabaye umuyobozi waryo wungirije afatanyije na Rena events yo muri Tanzania.

Tariki ya 25 Ukuboza 2021, byari ibyishimo bikomeye kuri Miss Shanitah n’umuryango nyarwanda muri rusange, ubwo yatsindaga abakobwa 16 bari bahanganye yambikwa ikamba rya Miss East Africa 2021-2022.

Ubuyobozi bwa Miss East Africa bwari bwatangaje ko umukobwa uzegukana ikamba azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya ubusanzwe igura ibihumbi 44 by’Amadorari ya Amerika, angana na miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo Miss Shanitah yegukanaga ikamba yeretswe iyi modoka yagombaga guhembwa gusa benshi batunguwe no kuba igihe yageraga mu Rwanda ntayo yari afite, bikekwa ko idatinda kumugeraho.

Ku wa 27 Mutarama 2022 nibwo hasohotse inkuru ivuga ko iyi modoka igiye kugurishwa kuko ifite ikibazo cy’uko ukuboko itwarirwaho atari uko mu Rwanda, nk’uko Miss Mutesi Jolly yabwiye Igihe.

Yagize ati “Mu by’ukuri imodoka twaguze twasanze iri mu zitwarirwa ibumoso zitemewe ku isoko ry’u Rwanda. Kuri ubu rero twahisemo kuyishyira ku isoko ikagurishwa, amafaranga azavamo akaba ari yo azahabwa uyu mukobwa bagafatanya gushaka indi.”

Kuva icyo gihe ntayandi makuru yigeze amenyekana y’uko byarangiye cyane ko na nyirubwite Shanitah amakuru avuga ko nawe atazi iherezo ry’imodoka yatsindiye.

Amakuru avuga ko atigeze aterera agati mu ryinyo yakomeje kubaza gusa bamuhoza ku cyizere.

Mu ntangiriro yasabaga Miss Jolly kumufasha kubona imodoka yemerewe akamubwira ko nawe ari kubikurikirana ngo ibonerwe umukiliya gusa nta gisubizo gihamye yaje kubona.

Yakomeje guhatiriza abaza no ku ruhande rwa Rena events, yo muri Tanzania, nabo bamubwiye ko bari kubikoraho.

Amakuru yizewe dufite ni uko yagerageje no kwifashisha Ambasade ya Tanzania mu Rwanda gusa nta makuru ahari y’icyo bamufashije.

Amezi abaye icyenda imodoka ikiri gushakirwa umukiliya, ndetse mu minsi ishize abategura iri rushanwa babwiye Miss Shanitah ko bagiye kumuha amafaranga akigurira imodoka ariko amakuru yizewe ahari ni uko buri gihe bamubwira ko bagiye kohereza amafaranga ariko bikarangira ntayo abonye.

Abantu bakomeje kwibaza uko irushanwa ry’undi mwaka rizabaho mu gihe nundi atarabona ibihembo yar yagenewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa