skol
fortebet

Amb Mathilde Mukantabana yemereye Miss Ingabire Grace uri guhatanira ikamba rya Miss world ikintu gikomeye

Yanditswe: Monday 22, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yijeje Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace kumuba hafi muri Miss World anamwifuriza kuzitwara neza.

Sponsored Ad

Mu butumwa Amb Mukantabana yanditse kuri Twitter yagaragarije uyu mukobwa ko azamuba hafi.

Ati “Nkwifurije ishya n’ihirwe Miss Rwanda 2021. Nzashyigikira intsinzi yawe mu irushanwa rya Miss World 2021.”

Ku wa 19 Ugushyingo 2021 aherekejwe n’abamubanjirije, Miss Ingabire Grace nibwo yerekeje muri Puerto Rico aho yitabiriye irushanwa rya Miss World rizasozwa ku wa 16 Ukuboza 2021.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege uyu mukobwa yari aherekejwe n’Igisonga cya kabiri cye, Umutoni Witness n’abandi bakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda barimo Miss Iradukunda Elsa, Nimwiza Meghan na Iradukunda Lilian.

Miss Ingabire yerekeje muri Puerto Rico asangayo abandi bakobwa bazahatana batangiye kugerayo ku wa 18 Ugushyingo 2021.

Mbere y’uko ava mu Rwanda, Miss Ingabire yasabye Abanyarwanda kumutiza amaboko kugira ngo azitware neza mu Irushanwa rya Miss World 2021 rihuriramo abakobwa b’uburanga begukanye amakamba mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Amb. Mukantabana yasezeranyije Miss Ingabire Grace wagiye muri Miss World kumuba hafi
Uyu mukobwa yavuze ko azagerageza kwitwara neza kugira ngo arebe ko yakwegukana intsinzi.

Ibitekerezo

  • Tumwifurije kuzatabarukana intsinzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa