skol
fortebet

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iri gukurikirana ikibazo cya Teta Sandra

Yanditswe: Thursday 04, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yatangaje ko iri gukurikirana ikibazo cy’Umunyarwandakazi Teta Sandra utuye murii Uganda bivugwa ko akubitwa n’umugabo we Weasel usanzwe ari umuhanzi .

Sponsored Ad

Ambasade y’u Rwanda yinjiye muri iki kibazo nyuma y’iminsi mike amashusho n’amafoto bigaragaza Sandra Teta yakubiswe mu buryo bukomeye acicikanye ku imbugankoranyambaga byazamuye amarangamutima ya benshi ndetse bagahamye ko ibyo Sandra ari gukorerwa bidakwiye ikiremwamuntu.

Nyuma y’uko uyu mubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Weasel atabarijwe ku imbugankoranyambaga ikibazo cye cyatangiye kugera kure kubuyo Ambasade y’uRwanda muri Uganda yinjiye muri iki kibazo.


Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana, yabwiye The NewTimes ko Ambasade iri gukurikirana ikibazo cya Sandra Teta.

Ati “Turi kubikurikirana. Ababyeyi be bari hano [muri Uganda] bavuganye nawe, kandi natwe twaramubonye turanavugana. Ibyo ni byo nababwira kugeza ubu.”

Ababyeyi ba Sandra Teta bagiye muri Uganda mu Rwego rwo gukurikirana ikibazo cy’umwana wabo washegeshe imitima ya benshi kubera ibikomere yari afite ku mubiri bivugwa ko yabitewe no gukubitwa na Weasel.

Daniella, umugore wa Jose Chameleone, mukuru wa Weasel amaze igihe avuga ko azakora ibishoboka byose Sandra Teta agatabarwa kuko amaze igihe ahohoterwa.

Uyu mugore yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa yandikiye Weasel amubwira ko akwiriye kureka gukomeza guhohotera Sandra Teta.

Ati “ Weasel ukwiriye guhagarika ibi bintu, ndagukunda kandi ntabwo nifuza ko uzajya ahantu habi. Ntabwo rirarenga ko wakwimakaza amahoro ukaba umugabo mwiza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa