skol
fortebet

Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar yagiranye ikiganiro na ba Nyampiga 3 [Amafoto]

Yanditswe: Wednesday 07, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, François Nkulikiyimfura yagiranye ibiganiro na ba Nyampinga batatu b’u Rwanda bari bayobowe na Ishimwe Dieudonné Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, imbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda zatangaje ko abagize Miss Rwanda Organization basuye Ambasade y’u Rwanda muri Qatar.

Aho bari bayobowe n’Umuyobozi Mukuru Ishimwe Dieudonné, Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017 na Iradukunda Liliane wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2018, bakirwa na Ambasaderi François.

Ambasaderi François Nkulikiyimfura yashimye abategura Miss Rwanda ko batekereje guha buruse abakobwa bahatana muri Miss Rwanda, no kuba basigaye bahemba umushinga mwiza.

Ambasaderi Nkulikiyimfura yanashimiye abagira uruhare mu gutegura irushanwa rya Miss Rwanda ko bakomeje kwaguka mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yashimye abagize Miss Rwanda Organization gusura Qatar, abasaba ko bakomeza kuba ba Ambasaderi beza b’u Rwanda, anabasaba gukomeza kuba abavandimwe no gukorera hamwe.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, François Nkulikiyimfura yagiranye ibiganiro na ba Nyampinga batatu b’u Rwanda bari bayobowe na Ishimwe Dieudonné Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa