skol
fortebet

Amerika: Abasirikare bafite imyaka 30 kuzamura bagiye kujya bapimwa testosterone

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 16, Jul 2026

 Amerika: Abasirikare bafite imyaka 30 kuzamura bagiye kujya bapimwa testosterone

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yatangaje ko hagiye gutangira gahunda yo gupima abasirikare bafite imyaka 30 kuzamura kugira ngo harebwe urugero rwa testosterone, umusemburo ugira uruhare rukomeye mu mbaraga n’imikorere y’umubiri w’umugabo.

Mu butumwa bwa videwo yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Hegseth yavuze ko iyi gahunda igamije kumenya niba abasirikare bafite urugero rwiza rwa testosterone rubafasha gukora inshingano zabo za gisirikare neza no kugumana ubushobozi bw’umubiri bukenewe.

Yasobanuye ko iyi gahunda iri mu ngamba zigamije guteza imbere ubuzima n’imikorere y’abasirikare, cyane cyane abageze mu myaka ishobora gutuma uyu musemburo utangira kugabanuka ku buryo busanzwe.

Mu minsi ishize, bamwe mu bayobozi bo mu butegetsi bwa Perezida Donald Trump na bo bagiye bagaragaza impungenge ku bijyanye no kugabanuka kwa testosterone mu bagabo, bavuga ko ari ikibazo gikwiye kwitabwaho no gukurikiranwa.

Ku rundi ruhande, hari n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bafite abayoboke benshi ndetse n’ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi n’ubuzima bikomeje gushishikariza abagabo kwisuzumisha uyu musemburo no kwivuza igihe basanze uri hasi. Aba bavuga ko kugira urugero rwiza rwa testosterone bishobora kugira uruhare mu buzima bwiza, imbaraga ndetse n’imikorere y’umubiri.

Icyakora, impuguke mu by’ubuvuzi zikomeza kwibutsa ko ikibazo cya testosterone gikwiye gusuzumwa n’abaganga babifitiye ububasha, kuko kuyivura cyangwa kuyongera bidakwiye gukorwa nta bipimo n’inama z’abahanga zibanje gukorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa