skol

Amerika: Umudepite yavuze ko ‘aliens’ zageze ku Isi

Yanditswe: Wednesday 08, Apr 2026

featured-image

Umudepite wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tim Burchett, yatangaje ko ibivejuru bizwi nka ‘aliens’ byageze ku Isi binyuze mu byuma bidasanzwe kandi bikaba byaragiranye ibiganiro n’abantu.

Burchett yavuze ko aya makuru yayahawe n’abakozi ba leta, atifuje kuvuga amazina.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru TMZ ku wa 6 Mata 2026, Burchett yavuze ko abo bakozi batanze ibisobanuro birimo aho byabereye, amatariki n’abantu bari bahari.

Ati “Batanze amakuru asobanutse neza, bavuze aho byabereye, batanze amatariki n’iminsi ndetse n’abitabiriye iyo nama. Aya makuru yose yageze hejuru mu buyobozi bw’abahoze ari ba Perezida, atari abari ku butegetsi ubu.”

Burchett yavuze ko adatekereza ko ibi bivejuru bishobora guteza ibyago mu bantu, kuko iyo biba bifite umugambi wo kugirira nabi Isi biba byarabikoze kera.

Ati “Ntabwo ntekereza ko turi mu byago. Ntekereza ko ibi biremwa bibaho, kandi byari kuba byaratugiriye nabi mukanya nk’ako guhumbya, ariko sintekereza ko ibyo bizabaho.”

Uyu mudepite amaze igihe asaba ko leta ya Amerika gutangaza amakuru yaba ifite kuri ibi bivejuru bizwi nka ‘aliens’.

Ku Isi hamaze igihe hari impaka ndende zijyanye n’ibivugwa kuri ‘Aliens’. Benshi bemeza ko ari ibiremwa biba mu isanzure, rimwe na rimwe bishobora gusura Isi. Bivugwa ko bifite ubwenge n’ubushobozi burenze kure ubw’ikiremwa muntu.

Nubwo hari ababyemera gutya, hari abandi bavuga ko kubaho kwa ‘Aliens’ ari ikinyoma gishingiye kuri filimi n’inkuru zo mu bitabo, ndetse zikaba zifashishwa nk’urwitwazo mu gusobanura ibirenze ubwenge bwa muntu.

Mu bihe byashize byakunze kuvugwa ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaba zibitse ‘Aliens’ mu kigo cya gisirikare gikomeye cyitwa ‘Area 51’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa