skol
fortebet

Umunyamakuru Baker Samuel waciye amarenga ku bibera mu irushanwa rya miss Rwanda ,yavuze byinshi kuri Prince Kid

Yanditswe: Wednesday 27, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru wa Royal Fm Baker Samuel BYANSI ,ukunzwe cyane mu kiganiro ‘Face of Nation’ uherutse guca amarenga kubibera mu rushanwa rya Miss Rwanda , asaba abakobwa bitabira umwiherero kwitinyuka bakavugisha ukuri kubihabera , yongeye kuvuga akomoza ku byahishwe nyuma y’itabwa muri yombi ry’umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back up itegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Sponsored Ad

Hari ku ya 17 Gashyantare 2022 ubwo amarushanwa y’ubwiza y’uyu mwaka yararimbanyije mu bice bitandukanye by’igihugu , icyo gihe akoresheje ifoto y’abanyampinga bari bari guhatanira ikamba yasangije abamukurikira ubutumwa kuri Twitter ye maze agira ati “igihugu n’Isi bikwiye kumenya iyo nkuru, yongeraho ko abantu benshi batazayemera. Ntiyigeze asobanura iyo nkuru iyo ariyo ndetse na nyuma yaho ntayo yigeze atangaza, gusa yasabye abakobwa bitabiriye ‘Boot Camp’ muri Miss Rwanda gutinyuka bakavuga ukuri babonye/bazi”.

Ku munsi w’ejo ku ya 27 Mata 2022 , ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) bwataga muri yombi Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa iri rushanwa, Uyu munyamakuru Byansi Baker yongeye kubikomozaho akoresheje Twitter ye maze yibutsa abamukurikira ‘Tweet’ ye yo muri Gashyantare 2022 ubwo irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ryari ririmbanije habura iminsi micye ngo hamenyekanye uwegukana ikamba ryaje kwegukanwa na Muheto Nshuti Divine.

Icyo gihe Byansi Baker ubwo yatangazaga ko afite ‘Untold story’ kuri Miss Rwanda, akavuga ko ari “inkuru yijimye abantu benshi batazemera, inkuru igihugu n’isi bikeneye kumenya”, bamwe bamuteye imijugujugu ndetse avuga ko mu bayimuteye harimo abari bishyuwe kugira ngo bamuvuge nabi ku mbuga nkoranyambaga. Uyu munsi yibukije abarenga ibihumbi 24 bamukurikira kuri Twitter iyo ‘Tweet’ ye yo mu mezi abiri ashize, ati “Ni nde wibuka iyi nkuru?”. Claude Karangwa [Mwene Karangwa], yafashe ‘Tweet’ ya Byansi Baker yo muri Gashyantare abwira abamukurikira ati “Ngaho ababwiye nabi Baker nimuze mumusabe imbabazi”.

Ibi byose bibaye mu gihe Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, yatawe muri yombi na RIB kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mata 2022, akekwaho "Icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushanwa ya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye” nk’uko Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry. Yabitangarije itangazamakuru ko Prince Kid "Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha".

Byansi Baker muri ’Untold Story’ ye yagaragaje ko abakobwa bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda ari bo baba abatangabuhamya b’ibyo avuga, gusa yavuze ko bafite ubwoba bwo kuvuga ibyababayeho n’ibyo babonye. Uyu munyamakuru avuga ko yaganiriye n’abakobwa bagera kuri 7 bamubwira agahinda bafite, gusa bamubwira ko batiteguye kuvuga ukuri ku bibera muri Miss Rwanda. BBC yanditse ko abakobwa bane bitabiriye Miss Rwanda 2021 na Miss Rwanda 2022 ari bo bashyikirije RIB ikirego cy’uko bahohotewe muri Miss Rwanda.

Amakuru dukesha InyaRwanda yaganirije Byansi Baker wavuze ko impamvu yatinze gutangaza iyi nkuru ye ari ukubera ko inkuru zicukumbuye zitwara igihe kinini zikurikiranwa ndetse zigasaba n’ubushobozi (amafaranga). Yavuze ko yateganyaga kuzashaka umukobwa yohereza muri Miss Rwanda 2023 kugira ngo amunekere ibibera muri iri rushanwa byose. Uwo mukobwa yari kuzitabira irushanwa nk’uko abandi bakobwa bose bitabira, ariko umwihariko we ni uko yari kuzaba atajyanywe n’ikamba gusa, ahubwo yari kuzaba ari kuri Misiyo yo kuzana amakuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko ribera muri iri rushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

Umunyamakuru Samuel Byansi Baker abajijwe niba amakuru yarafite ataravuzwe muri Miss Rwanda, hari aho ahuriye n’ibyo Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up akurikiranyweho na RIB, Maze asubiza agira ati” Yego, bifite aho bihuriye kuko nanjye according to my sources (ugendeye ku isoko y’amakuru yanjye), Miss Rwanda yabayemo Sexual harassment (Ihohoterwa rishingiye ku gitsina), ’Sexual abuse’ ku bitabira iryo rushanwa kugira ngo bagire aho bagera. Yewe na ba Judges ni uko banga kuvuga bafite amakuru kandi nabo ubwabo bamwe bagiye baba victims yabyo.”

Uyu munyamakuru abajijwe niba yarashishikarije abakobwa bagera mu mwiherero wa Miss Rwanda uzwi ku izina rya Boot Camp kudaceceka ahubwo bakavuga ukuri, haba hari uwo wari yarafiteho amakuru? Cyangwa wari uyazi ugasaba ko ba nyirabyo babyivugira?

Yasubije agira ati” Navuganye n’abakobwa 7 banyuze muri iri rushanwa, gusa bose batari ready kuvuga ibyababayeho mu ruhame. Ni yo mpamvu muri tweet yanjye nabashishikarije gutinyuka bakavuga kugira ngo ikibazo gikemuke. Aba bakobwa bavugaga ko hari n’abandi bagenzi babo bahuye n’ikibazo kimeze nk’icyabo ariko kuvuga bikabagora.”

Uyu munyamakuru abajijwe kubijayanye n’inkuru ye yise “Untold story” yatinze gusohoka byarangiye utavuze byakekwaga ko nawe yaba yarahawe amafaranga ugaceceka ntabivuge .

Yahise akomerezaho asubiza agira ati “Gukora inkuru icukumbuye bitwara igihe, bigasaba resources nyinshi (amafaranga), iyi nkuru yasabaga ko dukoresha ‘undercover reporting’ kugira ngo tubone ibimenyetso bihamya neza ibibera muri Miss Rwanda, kandi yanadusabaga gutegereza irushanwa ry’umwaka utaha kugira ngo dushyiremo ‘undercover agent’ wacu ahatane nk’abandi anadufashe gukusanya ibimenyetso. Gusa ntibyakunze RIB yadutanze ariko akazi k’itangazamakuru ricukumbuye ni ukugaragaza icyuho, ibibazo bigacemuka.

Impact y’ibyo twakoze iragaragara..ariko ntibitubuza kugira icyo tuzakora kandi kizasohoka mu gihe kiri imbere. Nta muntu waduhaye amafaranga ahubwo yishyuwe bamwe ngo badutuke ku mbuga nkoranyambaga nka ba Kagire n’abandi bagaragaye muri icyo gihe nkeka ko namwe mwababonye barwanaga no kwangiza.

Samuel Byansi Baker yongeye kubazwa niba ntabakobwa bamwegereye nyuma yo guhishura ko afite iriya nkuru cyagwa ngo inzego zishinzwe iperereza zaba zaramwegereye ngo azihe amakuru, mu kubasubiza agize ati “Nakubwiye ko navuganye n’abakobwa7, na nyuma yo kubishyira hanze, 3 baranyandikiye, turabonana, turavugana kandi bafite ubuhamya busa in one way or another (mu buryo bumwe cyangwa ubundi). Inzego zo nta na rumwe rwanyegereye bashaka amakuru kuri byo, buriya bakoze ibiri mu nshingano zabo birangira result zenda gusa..wibuke ko twe ‘we do investigation to create awareness’ (dukora iperereza tugamije ubukangurambaga), RIB yo ikora investigation for prosecution (ikora iperereza igamije ubushinjacyaha).”

Byansi Baker amaze imyaka hafi ibiri akora kuri Royal Fm mu kiganiro Face of Nation kibanda ku makuru acukumbuye y’ibiba bigezweho mu gihugu, kigatumirwamo abantu batandukanye barimo na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta n’iz’abikorera. Uyu musore witegura kurushinga yatangiriye urugendo rw’itangazamakuru kuri Goodrich TV, arukomereza kuri BTN TV, TV10, M28 Investigates na Royal FM.

Baker Samuel yaminuje mu itangazamakuru, mu mwihariko w’Itangazamakuru Ricukumbura (Investigative Journalism). Yize muri Uganda ndetse no muri Kenya. Nyuma yo kuva ku ntebe y’ishuri, yakoze amahugurwa atandukanye mu gukora inkuru zicukumbuye akaba ari na zo akora magingo aya abinyujije mu Kigo cy’Itangazamakuru kidaharanira inyungu yashinze afatanyije na bagenzi be nk’uko yabidutangarije (Non-Profit Newsroom ya M28 Investigates).

Ni umunyamuryango wa Global Investigative Journalism Network, akaba akorana n’ibindi bitangazamakuru nka Africa Uncensored, Zam Magazine, IWPR ndetse n’ibindi nk’Umunyamakuru Wigenga (Freelance). Impamvu akunda gukora Inkuru Zicukumbuye, ayisobanura muri aya magambo: “Impamvu nkunda Investigative stories ni ukubera ko zizana impinduka muri sosiyete. Itangazamakuru ntacyo rimaze igihe cyose ridafasha umuryango mugari guhinduka mwiza “Positive Change as an impact”.

Sorce:INYARWANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa