skol
fortebet

Angelina Jolie mu rukundo n’umusore arusha imyaka 21

Yanditswe: Thursday 02, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Angelina Jolie wamamaye mu gukina filime ku mugabane wa Amerika ndetse no ku isi hose ari kuvugwa mu rukundo n’umusore witwa Paul Mercal arusha imyaka 21.

Sponsored Ad

Imyaka ibaye itatu umukinnyi wa filime w’icyamamare Angelina Jolie atandukanye na Brad Pitt, nawe ufite izina rikomeye mu ruhando rwa sinema. Kuri ubu uyu mugore w’imyaka 47 ari kuvugwa mu rukundo n’umukinnyi wa filime witwa Paul Mescal,
ufite imyaka 26 y’amavuko.

Amakuru y’urukundo rwa Angelina Jolie na Paul Mescal akomeje kuvugwa mu bitangazamakuru by’imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko aba bombi batangiye gukundana mu Ugushyingo k’umwaka ushize ubwo Paul Mescal
yari amaze gutandukana n’umuhanzikazi Phoebe Bridgers, bari bamaranye imyaka 2 bakundana.

PageSix yatangaje ko Angelina Jolie yagiye gushyigikira Paul Mescal i London mu Bwongereza, ubwo herekanwaga filime nshya ya Paul Mescal yitwa ’A Streetcar Named Desire’. Iyi filime yerekaniwe ahitwa Almeida Theatre Hall, niho Angelina Jolie yahuriye n’uyu musore bari kuvugwa mu rukundo.

N’ubwo ariko Angelina Jolie akomeje kuvugwa mu rukundo na Paul Mescal wamamaye muri filime y’uruhererekane yitwa ’Normal People’ ntabwo aremeza aya makuru ku mugaragaro cyangwa ngo Paul ubwe abyitangarize. Ibi bikomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’aho aba bombi bahuriye i London.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa