skol

Anita Pendo yahaye umugisha Ndanda n’umukunzi we bitegura ku rushinga

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 6 July 2021

Ku munsi w’ejo tariki ya 5 Nyakanga nibwo hasakaye inkuru ivuga ko Ndanda wabyaranye na Anita Pendo abana ba bahungu 2 yambitse impeta umukunzi amusaba ku zamubera umugore.


Nyuma y’uko iyi nkuru yasakaye mu bitangazamakuru hano mu Rwanda abantu benshi bacitse ururondogoro bavuga byinshi byiganjemo ka Anita Pendo baba bamuciye inyuma n’ibindi bitandukanye byagarukaga kuri Anita Pendo.

Kuri uyu wa Kabiri tarikiya 6 Nyakanga 2021,mu kiganiro Magic Morning gica kuri Magic Fim umunyamakuru Anita Pendo yagize byinshi atangaza kuri iyi nkuru ndetse anasubiza abantu benshi bamwoherereje ubutumwa bwiganjemo ubwo kumwihanganisha.

Mbere y’uko Anita Pendo agira icyo avuga yabanje kuvuga ko ibyabaye nta kintu cyamutunguye dore ko yatandukanye na Ndanda mu mwaka 2018 akaba yatunguwe ahubwo no kumva abantu batari babizi agendeye ku butumwa bamwohererezaga ubutumwa bwo kumwihanganisha.Anita kandi yanifurije ishya n’ihirwe Ndanda n’umukunzi we mu buzima bushya bitegura kuzabamo.

Mu magambo ye bwite ya ,Anita Pendo yagize ati” Nta kintu na kimwe cyantunguye! Please mumuhe amahoro,I really support him(Ndamushyigikiye rwose) mu cyemezo kiza yafashe.Abantu benshi barabyarana ariko ntabwo kubyarana bivuze kubana.Nta kintu kidasanzwe cyabaye,kuba yafata umwanzuro wo gukomeza ubuzima bwe n’undi muntu ni sawa.Nari mbizi ko ari kumwe n’undi muntu kuri bamwe na bamwe byababereye bishya ariko njyewe nari mbizi.Ndamwifuriza amahirwe na his wife to be(N’uwitegura kuba umugore we),bazabyare hungu na kobwa.Mbihaye umugisha kandi mbahaye umugisha”.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ndimbati yatangariwe mu myambaro idasanzwe n’ikizungerezi mu birori bya...

Uwihoreye Jean Bosco Mustafa wamamaye mu ruganda rwa Cinema nka Ndimbati,...
24 October 2021 0

Confy yatunguranye, Element ahigika abarimo Clement na Madebeat,Uko...

Mu ijoro ryo kuwa 23 Ukwakira muri Kigali Arena amatsiko yari yose mbere...
24 October 2021 0

Bruce Melodie yateye utwatsi kubavuze ko yaguze imodoka ku kayabo ka...

Bruce Melodie nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu bagezweho muri iyi minsi...
23 October 2021 1

Ihere ijisho amafoto y’ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri...

Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye...
23 October 2021 0

Video y’umunsi : Umuhanzi The Ben yerekanye uko yatereye umukunzi we...

Mu gitondo cyo kuri uyu wakane nibwo umuhanzi The Ben yagaragaje video...
21 October 2021 0

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021 bihabwe...

Kiss Summer Awards ni ibihembo bihabwa abantu batandukanye bari mu byiciro...
21 October 2021 0