skol

Anne Kansiime yakorewe ibirori byo kwitegura umwana (Baby shower) n’Ibyamamare bikomeye muri Uganda harimo Sheebah [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 22, Apr 2021

Umunyarwenya Anne Kansiime yakorewe ibirori by’agatangaza byagaragayemo imitako ihenze byo guha ikaze umwana yitegura kwibaruka, akaba ari imfura ye n’umukunzi we Skylanta.

Ibi birori byagaragayemo ibyamamare birimo umuhanzikazi Sheebah Karungi, Jalia Vivienne Mbuga, umunyamideri Malaika Sauba, Linda Butare (Nunu), na Selassie. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse avuga ko bari gushyira ku murongo ibikenewe byose kugira ngo uyu mwana yise ’umuninja muto’ avuke. Yongeraho ko biteguye kwakira iki kibondo.

Ibi birori byakozwe n’umugabo we atunganya ana asiga irange agatanda k’umwana maze avuga ko ari bo bakibarije

Kansiime na Skylanta bagiye kubyarana imfura, bahuye mu 2018. Ni nyuma y’uko mu 2017 uyu munyarwenya yari amaze gutandukana byeruye na Gerard Ojok barushinze.

Kansiime na Ojok batandukanye bamaranye imyaka itanu babana. Anne yumvikanye kenshi mu itangazamakuru ashinja uyu mugabo kumuca inyuma no kutamubera indahemuka.

Umuhanzikazi Sheebah ari mu bitabiriye ibi birori [Baby shower]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa