skol
fortebet

Anne Kansiime yasobanuye impamvu yavuye muri ‘Funy Factory’

Yanditswe: Wednesday 11, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwenya Anne Kansiime yatangaje ko impamvu yatumye afata icyemezo cyo guhagarika gukina mu itsinda rikina udukino tw’urwenya ‘Funy Factory’ no kuba atakitabira ibiganiro by’itangazamakuru, ari ukugira ngo akomeze gutanga ibintu byiza ku bakunzi by’umwihariko abamukurikira ku rubuga rwe rwa YouTube.

Sponsored Ad

Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro na BigEye, ubwo yari abajijwe ibyamuhugije kuko atakigaragara cyane mu bikorwa by’urwenya.

Yagize Ati: “Nahagaritse ibintu byinshi bitandukanye kugira ngo nite ku mbuga nkoranyambaga zanjye by’umwihariko Youtube, iyo ufite umubare w’abantu benshi bagukurikira uba ugomba kubategurira ibirenze.”

Yongeraho ati: “Buriya rero biba bisaba ko utuza ugakora ibyo byiza kandi muri ‘Funy Factory’ bakora video kenshi mu cyumweru, ntabwo wabona umwanya wo kwita ku byawe. Nari nsigaye ntagiha abakunzi banjye ibintu bifite ubuziranenge.”

Uyu munyarwenya avuze ibi nyuma y’iminsi mike yujuje abarenga miliyoni bamukurikira kuri Youtube, bimugira umunyarwenya ukurikirwa n’abantu benshi muri Uganda.

Kansiime avuga ko yizeye ko akaruhuko yafashe ko kutagaragara cyane mu itangazamakuru bizamufasha kugarukana ibintu byiza kandi bifite ireme, bikazarushaho gushimisha abamukurikira.

Anne Kansiime aheruka gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze akora urwenya, cyari cyitabiriwe n’abarimo ibyamamare bitandukanye muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa