Anne Kansiime yibarutse imfura ye yari ategereje cyane
Yanditswe: Saturday 24, Apr 2021
Umunyarwenya ukomoka muri Uganda, Anne Kansiime, yatangaje ko yibarutse imfura ye n’umunyamuziki witwa Tukahiirwa Abraham uzwi nka Skylanta mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Mata 2021.
Anne Kansiime abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “Izina rye ni Selassie Ataho, ibyaha byanjye nabibabariwe!”
Mu minsi ishize nibwo Anne Kansiime yatangaje ko atwite, avuga ko yamaze igihe kinini ategereje uburyo bwiza bwo gutangariza inshuti ze ko mu minsi mike azabona umwana. (…)
Umunyarwenya ukomoka muri Uganda, Anne Kansiime, yatangaje ko yibarutse imfura ye n’umunyamuziki witwa Tukahiirwa Abraham uzwi nka Skylanta mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Mata 2021.
Anne Kansiime abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “Izina rye ni Selassie Ataho, ibyaha byanjye nabibabariwe!”
Mu minsi ishize nibwo Anne Kansiime yatangaje ko atwite, avuga ko yamaze igihe kinini ategereje uburyo bwiza bwo gutangariza inshuti ze ko mu minsi mike azabona umwana.
Kansiime na Skylanta babyaranye imfura, bahuye mu 2018. Ni nyuma y’uko mu 2017 uyu munyarwenya yari amaze gutandukana byeruye na Gerard Ojok barushinze.
Mu minsi ishize,nibwo Kansiime yavuze ko inda yari atwite yizeye ko yamufashije gutuma abavugaga ko yagurishije nyababyeyi ye kwa shitani bafunga umunwa.
Ati “Abantu benshi bagerageje gushakisha impamvu ntabyaranye n’uwahoze ari umugabo wanjye Gerald Ojok.Bavuze ko nagurishije nyababyeyi yanjye kugira ngo namamare.
Ikintu kibabaje nuko nubwo ibyo bintu ari ibinyoma nta bundi buryo wakwereka abantu ko nyababyeyi yawe ihari.
Kansiime na Okoj babanye imyaka 5 ariko nyuma baza gutandukana bitewe nuko uyu munyarwenya yahoraga mu kazi ndetse ntanabashe kumubyarira abana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *