skol
fortebet

Annet Murava yasuye Bishop Gafaranga muri gereza amugenera ubutumwa

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Saturday 14, Jun 2025

Annet Murava yasuye Bishop Gafaranga muri gereza amugenera ubutumwa

Sponsored Ad

skol

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Annet Murava yavuze ko yavuye gusura Bishop Gafaranga nawe amutuma kumbwira abafana be ko abakumbuye.

Ni ubutumwa yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu avuga ko yasuye umugabo we muri gereza akaba ari na nyuma y’iminsi micye akoze ikiganiro avuga uburyo amukumbuyemo kandi amusengera amanywa n’ijoro.

Ubwo butumwa bugira buti “Mvuye kumusura! Yambwiye ngo abakunzi be arabasuhuza!”

Nyuma y’ayo magambo, Annet Murava yongeyeho andi abwira umugabo we ko ari umunyembaraga kandi ko amukunda ndetse Imana yabahisemo bombi.

Ati “Bite rukundo, urabizi ko uri umunyembaraga kandi nanjye ndabizi. Imana yaduhisemo twembi. Turi umwe.”

Bishop Gafaranga afungiye mu igororero rya Ririma mu karere ka Bugesera aho acyekwaho ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Mu minsi yashize ubwo Annet Murava yakoraga ikiganiro, yavuze ko nta kibazo afitanye n’umuagabo we kereka abashaka ko bagirana ikibazo kandi ko yizeye y’uko mu gihe cya vuba azagaruka bakongera kwishimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa