skol
fortebet

Anora yegukanye ibihembo byinshi muri Oscars 2025

Yanditswe: Tuesday 04, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ku cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025 habaye umuhango wa 97 w’itangwa ry’ibihembo bya Oscars. Filime Anora ni yo yitwaye neza kurusha izindi, itsindira ibihembo bitanu birimo n’icy’iya filime nziza y’umwaka (Best Picture) ndetse n’icy’umuyobozi mwiza wa filime (Best Director).

Sponsored Ad

Sean Baker, wayoboye, akandika, agatunganya ndetse akanayobora umushinga wa Anora, yegukanye ibihembo bine wenyine, bituma anganya na Walt Disney ku kuba umuntu watsindiye ibihembo byinshi mu mwaka umwe.

Filime Emilia Pérez ni yo yari ifite amahirwe menshi mbere y’umuhango, kuko yari ifite yari iri mu byiciro 13 byose, birimo n’icy’iya filime nziza n’icy’umuyobozi mwiza.

Filime Wicked na The Brutalist nazo zari ku isonga, buri imwe yari ihatanye mu byiciro 10. Zoe Saldaña yatsindiye igihembo cy’umukinnyi wa kabiri w’umugore (Best Supporting Actress), aba umunyamerika wa mbere ufite inkomoko muri Dominikani utsindiye Oscar. Adrian Brody, wamenyekanye cyane muri The Pianist, yatsindiye igihembo cya kabiri cy’umukinnyi mwiza w’umugabo (Best Actor) kubera uruhare rwe muri The Brutalist.

Umuhango w’uyu mwaka wayobowe na Conan O’Brien, wamenyekanye cyane muri The Tonight Show.

Dore urutonde rw’ibihembo bikuru:

Filime nziza: Anora
Umukinnyi mwiza w’umugore: Mikey Madison (Anora)
Umukinnyi mwiza w’umugabo: Adrian Brody (The Brutalist)
Umukinnyi wa kabiri mwiza w’umugabo: Kieran Culkin (A Real Pain)
Umukinnyi wa kabiri mwiza w’umugore: Zoe Saldaña (Emilia Pérez)
Umuyobozi mwiza wa filime: Sean Baker (Anora)
Filime nziza y’ishusho iteguye neza (Cinematography): The Brutalist
Filime nziza y’animasiyo: Flow
Indirimbo nziza: El Mal (Emilia Pérez)
Filime mpuzamahanga nziza: I’m Still Here (Brazil)
Filime nziza ya Documentaire: No Other Land
Filime Dune: Part Two yegukanye ibihembo bikomeye mu bijyanye n’ijwi (Best Sound) na Best Visual Effects.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa