skol
fortebet

APR FC yatandukanye n’umutoza Darko Nović

Yanditswe: Tuesday 13, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya APR FC yatandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru Umunya-Serbia Darko Novic.

Sponsored Ad

Amakuru Kigali Today ifitiye gihamya yemeza ko APR FC yamaze gutandukana na Darko Nović nyuma y’umwaka umwe w’imikino asinye amasezerano yagombaga kuzageza mu 2026, hakabamo n’ingingo yo kuba yakongerwaho undi mwaka.

Uyu mugabo kandi agomba kugenda ajyanye n’abatoza bari bamwungirije yizaniye aribo Dragan Sarac wari umutoza wungirije, Marmouche Mehdi wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ndese na Dragan Culum wari ushinzwe gusesengura amashusho.

Mugisha Ndoli utoza Intare FC, Bizimana Didier na Ngabo Albert batoza mu makipe ya APR y’abato ni bo barasigara batoza ikipe banasoze shampiyona isigaje imikino itatu ngo irangire.

Darko Nović yasinyiye APR FC amasezerano muri Kamena 2024, aho yari asimbuye Umufaransa Thierry Froger nawe wari umaze umwaka umwe muri iyi kipe akaba agiye atwarante nayo irushanwa ry’Intwari 2025, Igikombe cy’Amahoro anatsindirwa ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024.

Mu mikino Nyafurika 2024-2025, Darko Nović yagejeje APR FC mu ijonjora rya nyuma rya TOTAL CAF Champions League aho yasezerewe na Pyramids FC yo mu Misiri ku giteranyo cy’ibitego 4-2(1-1,1-3) mu gihe mu ijonjora rya mbere yari yasezereye AZAM FC yo muri Tanzania ku giteranyo cy’ibitego(0-1,2-0).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa