skol

Arenze kuba umuhanzi wa Gospel – Minisitiri Nduhungirehe nyuma yo kwitabira igitaramo "Icyambu4" cya Israel Mbonyi

Yanditswe: Friday 26, Dec 2025

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’igitaramo “Icyambu 4” cya Israel Mbonyi cyabereye muri BK Arena mu ijoro rya Noheli, kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukuboza 2025.

Nyuma yo kucyitabira, Amb. Nduhungirehe yifashishije urubuga rwa X (yahoze ari Twitter), atangaza ubutumwa bushimira uyu muhanzi, agaragaza ko igitaramo cye cyari kiri ku rwego rwo hejuru cyane.

Yagize ati: “BK Arena yuzuye abantu, amasaha ane y’igitaramo cy’indashyikirwa, n’umubano wihariye hagati ya Israel Mbonyi n’abitabiriye. Nta gushidikanya, Israel Mbonyi arenze kuba umuhanzi wa Gospel.”

Aya magambo y’uyu muyobozi yumvikanisha uburyo igitaramo ‘Icyambu 4’ cyarenze gususurutsa abantu, kikaba cyarafashije benshi kwinjira mu mwuka wo kuramya, gusabana no kwizihiza Noheli mu buryo bwihariye.

Igitaramo cya Israel Mbonyi cyitabiriwe n’abantu 10.300, bari buzuye BK Arena mu mpande zose, aho uyu muhanzi yamaze ku rubyiniro amasaha ane, aririmba indirimbo ze zakunzwe, ashyiraho umubano udasanzwe n’abari baje kumwumva.

Ubutumwa bwa Amb. Olivier Nduhungirehe bugaragaza ko Israel Mbonyi akomeje kubaka izina ridasanzwe, atari mu muziki wo kuramya gusa, ahubwo no mu gutegura ibitaramo bifite ireme, bifasha abantu guhurira mu byishimo, amahoro n’ishimwe, by’umwihariko mu bihe bya Noheli.

Ibi bikomeza gushimangira ko ‘Icyambu’ atari igitaramo gisanzwe, ahubwo ari urugendo rwo kuramya rumaze kuba umuco ku bakunzi b’umuziki wa Israel Mbonyi mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu myaka 11 ishize, Mbonyi yabaye umwe mu bahanzi bake b’indirimbo zo kuramya Imana bagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’uyu muziki mu Rwanda no mu karere.

Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo “Nina Siri,” “Ku Musaraba,” “Hari Impamvu,” “Intashyo,” “Icyambu,” “Ku musaraba” n’izindi nyinshi zakomeje gukoreshwa mu materaniro no mu masengesho hirya no hino.

Yashyize hanze Album nyinshi zakunzwe, aho buri imwe yagaragazaga intambwe nshya mu mwuga we, haba mu myandikire y’indirimbo, mu mitegurire y’umuziki no mu bwiza bw’amashusho (Video Clips).

By’umwihariko, igitekerezo cy’igitaramo “Icyambu” cyabaye ikimenyetso cyihariye kimuranga, aho yakomeje kugihindura umwanya wo guhuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye bagasenga kandi bagahumurizwa.

Israel Mbonyi kandi yagaragaye mu bitaramo bikomeye byo mu gihugu no hanze yacyo, by’umwihariko mu bihugu byo muri Afurika no hanze yayo, bituma izina rye rirushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga nk’umuhanzi wihariye mu ndirimbo zo kuramya Imana.

Mu myaka amaze mu muziki, Mbonyi yakomeje kwirinda impaka n’amakimbirane ashingiye ku buzima bwe bwite, ahitamo ko izina rye rimenyerwa cyane n’umuziki we n’ubutumwa awutangamo aho kurimenyerwa n’ibihuha.

Nyuma yo kubona BK Arena yuzuye n’amasaha ane y’igitaramo cy’indashyikirwa, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko Israel Mbonyi arenze kuba umuhanzi wa Gospel

BK Arena yuzuye abantu 10.300, indirimbo zinyura umutima n’amasaha ane yo kuramya byatumye Israel Mbonyi ashimirwa nk’umuhanzi wubatse igitaramo kirenze injyana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa