skol
fortebet

Ariel Wayz na Ish Kevin na Gabiro Guitar bahataniye igihembo cyo kwamamaza inzoga nshya ya Skol yitwa ‘Skol Pulse’

Yanditswe: Saturday 18, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abahanzi batatu barimo Gabiro Guitar, Ariel Wayz na Ish Kevin bahataniye kwamamaza ikinyobwa gishya cya Skol cyitwa ‘Skol Pulse’ binyuze mu ndirimbo bakoreye muri ‘Beat’ imwe yatunganijwe na Davydenko bagashyiramo ubuhanga bwabo mu myandikire, amajwi na ‘melodie’.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Ukuboza nibwo igikorwa cyo kumurika ikinyobwa cya ‘Skol Pulse’ cya Skol kompanyi imaze kuba ubukombe mu kugira ibinyobwa byiza bisembuye n’ibidasembuye, cyabereye kuri ‘Gilt Club’ ahahoze hitwa ‘Platinum’ i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali. Abahanzi batatu nibo baraye bahataniye kwamamaza iki kinyobwa gishya, icupa rimwe rikaba rigura 600 Frw.

Abahanzi bagezweho muri iyi minsi by’umwihariko mu rubyiruko barimo Gabiro Guitar ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye cyane mu yitwa ‘Igikwe’, Ariel Wayz umuhanzikazi uhagaze neza unaheutse gushyira hanze uruhurirane rw’indirimbo (EP) yise ‘Love&Lust’, kimwe na Ish Kevin umuraperi umaze kwandika amateka mu mikorerwe y’ibihangano bye, uburyohe bw’indirimbo ze bukaba bwaranyuze n’abatuye i Burayi.

Skol yashyize ku isoko ikinyobwa gishya cyitwa ’Skol Pulse’ kiri kugura 600 Frw.

Producer Davydenko ni we wacuze ‘Beat’ aba bahanzi bagiye bakoreramo indirimbo umwe ku wundi mu buryo bwateguwe mu ibanga. Aba bahanzi wabonaga ko batunguwe ubwo bamenyaga ko bagiye guhangana hakabaho amatora.


Davydenko wagiye anyuzamo agasobanura ibijyanye n’uko yateguyemo izi ndirimbo, yagize ati: ”Uko nateguye iyi Beat, nayikoze mu buryo bwa EDM (Electronic Dance Music) ariko nshyiramo n’umudiho wa kinyafurika ariko ku buryo bitaba ‘Afrobeat’ cyane. Nakiriye abahanzi bane, bashyiramo ubuhanga bwabo bwatumye haboneka indirimbo 3 nziza muri kumva none.”

Gutora aba bahanzi byakozwe n’ibyamamare binyuranye byari byitabiriye uyu muhango aho twavugamo nka ‘Rocky Kimomo’ n’abandi. Abatoye bajyaga ahabugenewe bagahabwa ‘Earphone’ bakumviramo uko abahanzi bagiye bitwara muri ‘Beat’, ubundi bagatora bifashishije umufuniko wa ‘Skol Pulse’ bashyira mu dukombe twa Skol twari twanditseho 1,2,3 bijyanye n’uko abahanzi bakurikiranaga mu ndirimbo zumvwaga n’abatora.

Indirimbo Ish Kevin yakoreye ‘Pulse Skol’ yayikoze yifashishijemo umuhanzi wundi witwa ‘Memo’ wumva ushoboye kabone nubwo ari bwo bwa mbere agaragaye mu ruhame nk’umuhanzi. Nubwo haraye hakozwe amatora hakanaba kwimurika kw’abahanzi, ntihatangajwe uwahize abandi hagati ya Guitar, Wayz na Ish Kevin.

Ish Kevin yifashishije Memo mu gukora indirimbo ya Skol Pulse iri mu zihanganye

Ariel Wayz ni umwe mu bahataniye indirimbo yo kwamamaza ’Skol Pulse’Gabiro Guitar nawe ari mu bahanganye ku ndirimbo yo kwamamaza ’Skol Pulse’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa