skol
fortebet

Ariel Wayz yasinye muri Universal Music Group

Yanditswe: Thursday 12, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Ariel Wayz yamaze kwinjira mu bahanzi bakorana na sosiyete mpuzamahanga “Universal Music Group”isanzwe izwiho gufasha abahanzi bakomeye ku Isi.

Sponsored Ad

Iyo sosiyete iri mu nzu z’imiziki eshatu zikomeye ku Isi ibarizwamo abahanzi banyuranye b’ibyamamare mpuzamahanga, aho ikorera mu bihugu bisaga 60.

Mu byamamare mpuzamahanga bibarizwamo harimo Taylor Swift, Billie Eilish, The Weeknd, Drake, Kendrick Lamar, Sabrina Carpenter, Alicia Keys, Celine Dion n’abandi benshi.

Amakuru y’umuhanzi kazi w’Umunyarwanda yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Kamena 2025, biyunze mu itangazo ryashyizwe n’ishami ryayo ryo muri ‘East Africa’ rifite icyicaro muri Kenya.

Ati: “Twishimiye gutangaza ko twagiranye amasezerano n’umuhanzikazi Ariel Wayz muri Universal Music Group.”

Nubwo nta byinshi bavuze ku masezerano bagiranye, amakuru avuga ko bazajya bakamufasha gukora ibihangano, kubimenyekanisha no kubicuruza. mu buryo bugezweho.

Ni ubwa mbere Ariel Wayz yinjiye muri sosiyete iyo ari yo yose igiye kumufasha ndore ko kuva atangiye umuziki mu 2020, yari asanzwe yikorana n’abantu ba hafi bamufashaga uko bashoboye.

Uyu mukobwa w’imyaka 25 yinjiye mu muziki mu 2020, icyakora aba ikimenyabose mu 2021 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Away’ yahuriyemo na Juno Kizigenza yatumye izina rye ritangira gucicikana mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.

Ariel Wayz aherutse gusohora album ya mbere yise ‘Hear to Stay’ iri mu zimaze iminsi zikunzwe mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa