skol
fortebet

Ariel Wayz yibutse anaha icyubahiro Yvan Buravan yifashishije indirimbo ye ’Big Time’

Yanditswe: Thursday 18, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

UmuhanzikaziAriel Wayz uri mu baagezweho hano mu Rwanda yabimburiye abandi bahanzi aha icyubahiro umuhanzi Yvan Buravan watabarutse yifashishije indirimbo ye yari aherutse gusohora yise’Big Time’ ishishikariza abantu kugira urukundo cyane ko we agaragaza ko yemeraga ko urukundo rukiriho.

Sponsored Ad

Ariel Wayz asubiyemo iyi ndirimbo nyuma y’amasaha make hamenyekanye inkuru y’inshamugongo yemeza ko umuhanzi wari umaze kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda Burabyo Yvan wamenyekanye nka Yvan Buravan yitabye Imana.

Ariel Wayz yabimburiye abandi bahanzi nyarwanda asubiramo indirimbo “Big Time” y’umuhanzi Yvan Buravan witabye Imana ariyo ndirimbo aheruka gushyira hanze.

Ni indirimbo yuje ubutumwa bushishikariza abantu gukunda ndetse ikanashimangira ko urukundo rukiriho bitandukanye nibyo abantu bibwira.

Ibitekerezo

  • yvan bravan yatwikaga ark ntakund umuhanz majohn yashizeho indirimbo ye ya mber mumurebe kand mumuhe subscribe akeney helpers kuk afit impano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa