skol
fortebet

Ariel Wayz yifurije ibintu bikomeye Juno Kizigenza ahishura ko yabonye umukunzi mushya

Yanditswe: Friday 17, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi uri mu bagezweho hano mu Rwanda wamamaye nka Ariel Wayz nyuma yo gutandukana Juno Kizigenza bari bamaranye igihe mu rukundo yamwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rwe rw’ubuzima aboneraho guhishura ko yabonye umukunzi mushya.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa Ariel Wayz yahaye Juno abinyujije mu ndirimbo yise ’Good Luc’ iyi ndirimbo ikunbiyemo ubutumwa bwifuriza ibyiza Juno Kizigenza amubwira ko nubwo batandukanye amwifuriza ibyiza kandi ko azanezezwa no kumubona yishimye.

Iyi ndirimbo Ariel ayisohoye nyuma y’iminsi Juno nawe asohoye indirimbo’Urankunda’ byumvikanye ko yari yayiririmbiye Ariel.

Aba bombi nubwo batandukanye usanga ibintu byabo bisa n’ibirimo amayobera kuko bombi mu bigaragara basa n’abagikundana kikaba ari kimwe mu gitera abantu urujijo impamvu ituma badasubirana cyane ko muri bo nta numwe ukurikirana undi ku imbugankoranyambaga bakoresha.

Ariel Wayz mu kiganiro yagiranye na Igihe yahamije ko indirimbo Good Luc yayiririmbiye Juno ati"“Niwe rwose, nta wundi muntu twakundanye ngo bimenyekane.”

Uyu mukobwa yirinze kugira byinshi avuga ku rukundo rwe na Juno avuga ko we na Juno bifuje guceceka iby’itandukana ryabo nkuko bari baracecetse iby’urukundo rwabo.

Ariel yakomeje avuga ko kugeza ubu nta mutima mubi afitiye Juno cyane ko ubu icyo y’ibandaho cyane ari akazi kuruto iby’urukundo rwarangiye.

Wayz yaboneyeho no guhishura ko yabonye umukunzi mushya kandi ari nabyi yifuriza Juno kuba nawe yajya mu rukundo kandi rwishimye.Ati "Mba mwifuriza gukundana na we, ntazaheranwe n’agahinda, nizere ko agikunda nk’uko nanjye nkunda. Namubwiraga ko njye niteguye kongera gukundana bundi bushya, ari na byo na we mwifuriza."

Ariel Wayz yavuze ko uko iminsi ishira n’uko akura isi igenda imwereka ko adakwiye kwizera umuntu wese ndetse ko no guca bugufi ku muntu wese bidakwiye kuko rimwe na rimwe biba ngombwa ko umuntu aba akwiye kuvuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa