skol
fortebet

Arsenal igiye kubakira u Rwanda ibibuga bitatu

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 14, Jul 2026

 Arsenal igiye kubakira u Rwanda ibibuga bitatu

Sponsored Ad

skol

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arsenal FC bukomeje mu zindi gahunda, aho iyi kipe yo mu Bwongereza iteganya kubakira u Rwanda ibibuga bitatu by’umupira w’amaguru, n’ubwo amasezerano ya Visit Rwanda yamaze kurangira.

Yabitangaje ku wa Kabiri, tariki ya 14 Nyakanga 2026, mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyagarukaga ku bikorwa Minisiteri ya Siporo iri gushyira imbere mu rwego rwo guteza imbere siporo n’ibikorwa remezo biyifasha gutera imbere.

Mu gusobanura gahunda zitandukanye z’ubufatanye n’amakipe akomeye ku Isi, Minisitiri Mukazayire yanagarutse ku masezerano u Rwanda rwagiranye na Benfica yo muri Portugal, agamije guteza imbere impano z’abakiri bato. Yavuze ko hari imbogamizi zigeze kubaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda bitewe n’impinduka zabaye mu buyobozi, ariko ko ibiganiro byongeye gufata umurongo mwiza kandi gahunda ikaba iri gukomeza.

Agaruka ku mubano wari usanzwe hagati y’u Rwanda na Arsenal FC binyuze muri Visit Rwanda, Minisitiri Mukazayire yavuze ko n’ubwo ayo masezerano yarangiye, impande zombi zakomeje gukorana mu yindi mishinga ifitiye akamaro siporo y’u Rwanda.

Yagize ati: “Nubwo tutagikorana na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda, dufite ubundi bufatanye aho bazatwubakira ibibuga bitatu. Ni gahunda imeze nk’iyo dufitanye na Atletico Madrid ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bacu mu guteza imbere ibikorwa remezo bya siporo.”

Amasezerano ya Visit Rwanda na Arsenal FC yasojwe muri Kamena 2026, asoza imyaka hafi umunani iyi kipe yari imaze yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze kuri iyo gahunda.

Uretse Arsenal, u Rwanda rukomeje ubufatanye n’andi makipe akomeye ku rwego mpuzamahanga arimo Atletico Madrid yo muri Espagne, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Bayern Munich yo mu Budage, mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha igihugu no guteza imbere siporo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa