AS Kigali yamaze kwemeza ko yasinyishije umukinnyi wo hagati Ntarindwa Aimable amasezerano y’imyaka ibiri, mu rwego rwo gukomeza kongerera imbaraga ikipe yitegura umwaka w’imikino wa 2026/27.
Ntarindwa afatwa nk’umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe mu kibuga hagati, by’umwihariko mu kugenzura umupira, gutanga imipira ifasha bagenzi be no gusoma umukino mbere y’abandi. Mu makipe yose yanyuzemo, yagiye agaragaza ubuhanga n’ubushishozi mu mukino.
Uretse ubuhanga bwe mu kibuga, Ntarindwa Aimable azwiho imyitwarire myiza no kubaha amabwiriza y’abatoza. Abamuzi hafi bavuga ko ari umukinnyi ugira disipulini yo ku rwego rwo hejuru, ukunda gukora cyane mu myitozo kandi agashyira inyungu z’ikipe imbere y’ize bwite. Ibyo ni bimwe mu byatumye yigarurira icyizere cy’amakipe atandukanye yakiniye.
Ntarindwa Aimable yatangiye kwigaragaza cyane akinira Mukura Victory Sports, aho yubatse izina nk’umwe mu bakinnyi bo hagati bafite ubuhanga n’icyerekezo cyiza mu mupira w’amaguru w’u Rwanda. Imyitwarire ye myiza n’umusaruro yatanze muri Mukura byatumye yifuzwa na Rayon Sports, yayinjiyemo mu mwaka wa 2025. Nyuma yo kumarayo umwaka umwe, yahisemo gutangira indi ntambwe nshya mu mwuga we yerekeza muri AS Kigali.
Kwinjira kwa Ntarindwa muri AS Kigali ni inkuru nziza ku bakunzi b’iyi kipe, kuko yabonye umukinnyi uzwiho gukora akazi ke kinyamwuga, kudacika intege no guhora ashaka gutera imbere. Biteganyijwe ko azaba umwe mu nkingi za mwamba ikipe izubakiraho mu rugendo rwo guhatanira ibikombe mu mwaka utaha w’imikino.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *