skol
fortebet

Ashten G benshi bitiranyaga na Kim Kardashian yitabye Imana

Yanditswe: Thursday 27, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Christina Ashten Gourkani wari uzwiho gusa na Kim Kardashian cyane yitabye Imana ku myaka 34 azize indwara y’umutima.

Sponsored Ad

Christina Ashten Gourkani wamenyekanye nka Ashten G ku mbugankoranyambaga yitabye Imana kuwa 20 Mata 2023.

Ubwo umuryango we watangazaga iby’urupfu rwe, wagize uti: ”Dutewe agahinda kenshi no kubagezaho inkuru y’akababaro y’urupfu rutunguranye rw’umukobwa n’umuvandimwe wacu Christina Ashten Gourkani.”

Umuryango we wahise unatangira kwegeranya ubufasha bwo kuzifashisha aherekezwa aho kugera ubu abagera kuri 38 bamaze gutanga miliyoni 3.7Frw mu gihe hacyenewe byibuze miliyoni 40Frw.

Nubwo ariko hatangajwe ko yahitanywe n’indwara y’umutima kuko ari yo yari izwi umuryango we wavuze ko hagikorwa iperereza ngo hamenywe neza icyamwishe bati: ”Urupfu rwe ruracyakorwaho iperereza ngo hamenyekane neza imvano yarwo.”

Uyu mukobwa wari uzwiho kwibagisha bimwe mu bice by’umubiri we yamenyekanye cyane kubera gusa n’umunyamideli Kim Kardashian wo muri Leta zunze ubumwe z’America.

Christina na Kim Kardashian

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa