Umunyamerika wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, Ashton Hall, ategerejwe kugera i Kigali ari kumwe na Indian Ashton wo mu Buhinde ndetse na Enock Uwizeye uzwi nka Kagarara cyangwa Ashton Small.
Aba basore biteganyijwe ko bagera mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira uwa 10 Nyakanga 2026, bavuye muri Bénin, aho bari basoje uruzinduko rwabo rwanyuze no mu bindi bihugu birimo Ghana, Nigeria na Cameroon.
Mu gihe bari muri Bénin, Ashton Hall yasabye Kagarara kugeza ku Banyarwanda ubutumwa bubatumira kuzabakira neza nk’uko nabo bagiye bakirwa mu bihugu banyuzemo. Yagaragaje icyizere ko bazahabwa urugwiro, ashimangira ko kuri iyi nshuro bazaba bazanye "umwana w’u Rwanda", ari we Kagarara, usanzwe ari umwe mu bagize iri tsinda.
Mu butumwa bwe, Kagarara yavuze ko bishimiye uburyo bakiriwe muri Bénin, anasaba Abanyarwanda kuzabakira neza igihe bazaba bageze i Kigali. Yabajije kandi niba biteguye kwakira uru ruzinduko rwitezweho guhuza abakurikirana aba banyabigwi ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi gahunda ikurikiye ubukangurambaga Kagarara yatangiye muri Kamena 2026, aho yashyize ahagaragara amashusho asaba Ashton Hall gusura u Rwanda no guhangana nawe mu bikorwa bitandukanye. Yavugaga ko ashaka kugaragaza ko ubumuga butabuza umuntu gukora no kugera ku ntego yihaye.
Nyuma y’ubwo butumwa, Kagarara yakomeje gusohora amashusho yigana uburyo Ashton Hall atangira umunsi we, imyitozo ngororamubiri akora ndetse n’ibindi bikorwa bimuranga. Gusa we yabifatanyaga no kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’u Rwanda.
Mu mashusho yasohoye ku wa 20 Kamena 2026, yifashishije ahantu hazwi nka Ibere rya Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, agaragaza uburyo imbuga nkoranyambaga zishobora no gukoreshwa mu guteza imbere ubukerarugendo no kumenyekanisha igihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *