skol
fortebet

Ashton Hall yashyizwe mu ba ‘content creators’ bakize kurusha abandi ku Isi

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 14, Jul 2026

 Ashton Hall yashyizwe mu ba ‘content creators' bakize kurusha abandi ku Isi

Sponsored Ad

skol

Umunyamerika Ashton Hall, uherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda, yashyizwe ku rutonde rwa Forbes Top Creators 2026, rugaragaza abantu 50 bayoboye isi mu kwinjiza amafaranga menshi binyuze mu gukora ibikubiyemo (content) ku mbuga nkoranyambaga.

Nk’uko Forbes ibigaragaza, Ashton Hall yafashe umwanya wa 41, nyuma yo kwinjiza miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika, angana n’asaga miliyari 14 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ayo mafaranga yinjijwe ahanini akomoka ku mashusho akora ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, Instagram na TikTok, kwamamaza ibicuruzwa by’amasosiyete atandukanye, ndetse no kugurisha gahunda zifasha abantu gukora imyitozo ngororamubiri no kwita ku buzima.

Mu minsi ishize, Ashton Hall yari mu Rwanda mu ruzinduko rwakuruye impaka n’ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga. Muri urwo rugendo yakoranye amashusho n’umunyarwenya Enock Uwizeye uzwi nka Kagarara, ibintu byatumye benshi bongera kumumenya no gukurikira ibikorwa bye.

Yanaboneyeho gusura ahantu hatandukanye hagaragaza amateka n’iterambere ry’u Rwanda, harimo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, BK Arena, Stade Amahoro, Zaria Courts, Kigali Universe ndetse n’ahandi harimo mu Bigogwe, aho yasangije abamukurikira amashusho agaragaza ubwiza bw’igihugu.

Forbes igaragaza ko abantu 50 bagize uru rutonde binjije hamwe arenga miliyari imwe y’Amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2026. Ibi byerekana ko urwego rwo gukora ibikubiyemo ku mbuga nkoranyambaga rukomeje kwaguka no kuba isoko rikomeye ryinjiriza abarukoramo amafaranga menshi.

Ku mwanya wa mbere haza MrBeast winjije miliyoni 300 z’Amadolari ya Amerika, mu gihe IShowSpeed, na we uherutse gusura u Rwanda, aza ku mwanya wa munani nyuma yo kwinjiza miliyoni 30 z’Amadolari ya Amerika.

Ubwamamare ku mbuga nkoranyambaga, amasezerano yo kwamamaza ibicuruzwa, amasomo atangirwa kuri internet ndetse n’igurishwa ry’ibicuruzwa bifite amazina y’aba creators ni bimwe mu bikorwa bikomeje gutuma uru rwego rwinjiriza abarukoramo amafaranga menshi, rukaba rumaze kuba kimwe mu byiciro bifite uruhare runini mu bukungu bw’isi bushingiye ku ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa