skol
fortebet

Ashton Hall yatunguye Kagarara amuha imodoka y’akataraboneka na miliyoni zirenge 7 Frw

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Saturday 11, Jul 2026

Ashton Hall yatunguye Kagarara amuha imodoka y'akataraboneka na miliyoni zirenge 7 Frw

Sponsored Ad

skol

Enock Uwizeye wamamaye nka ’Kagarara’, ubu waniswe ’Ashton Small’, yahawe imodoka yo mu bwoko bwa KIA ndetse n’inkunga y’amafaranga ibihumbi 5$ arenga miliyoni 7,5 Frw, abihawe n’Umunyamerika Ashton Hall uri mu rugendo rwo kuzenguruka Ibihugu bitandukanye bya Afurika.

‎Ibi byabaye kuri uyu Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2026, nyuma y’uko abarimo Ashton Hall, Ashton Hall India na Ashton Small barimo basura ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, aho bahuraga n’abakunzi babo bagataramana ndetse banakora ibikorwa bitandukanye birimo na siporo.

‎Urugendo rwabo rw’uyu munsi rwatangiriye muri BK Arena, aho basanze hari abari gukina Basketball maze bifatanya na bo. Muri icyo gikorwa kandi bahuye na Iradukunda Wilson wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Rutambi, wazanye ikizamini cyo guhangana na Ashton Hall mu gukurura moto ebyiri ziri kugenda.

‎Ashton Hall yabikoze, ariko Ashton Hall India we biramunanira. Nyuma yaho, Ashton Small na Rutambi barushaniye mu mukino wa pompage, aho Kagarara yongeye kwerekana ubuhanga bwe atsinda uwo bari bahanganye.

‎Bavuye muri BK Arena bahise berekeza kuri Stade Amahoro, nyuma bakomereza muri Zaria Court, aho bahuriye na Mudahigwa Emmanuel uzwi nka Fils Nyamunini, ubu na we wiyita ’Ashton Big’.

‎Urugendo rwasorejwe muri Kigali Universe, ari na ho habereye igikorwa cyatunguye benshi ndetse kirabashimisha, Ashton Hall yahashyikirije Ashton Small (Kagarara) imodoka nshya yo mu bwoko bwa KIA ndetse anamuha sheki ya 5.000$, ahwanye n’arenga miliyoni 7,5 Frw.

‎Ibi byanejeje Kagarara, agaragaza urugwiro n’amarangamutima menshi nyuma yo kwakira iyo mpano atari yiteze.

‎Mu rugendo rwe rwose i Kigali, Ashton Hall yakomeje kugendana na Ashton Small(Kagarara) ndetse anashimangira ko ari we watumye amenya u Rwanda ndetse akarugirira amatsiko yo kurusura.

‎Yagize ati "Mvugishije ukuri, mbere ntabwo nari nzi u Rwanda. Ni Ashton Small watumye ndumenya."

‎Ni amagambo agaragaza uburyo umubano hagati y’aba bombi ukomeje kuba mwiza kurushaho, ndetse n’uruhare Kagarara yagize mu gutuma Ashton Hall asura u Rwanda, urugendo rwasize rufashije uyu munyarwanda kubona impano y’imodoka n’igishoro kizamufasha mu mishinga ye.

‎Uyu munyamerika, Ashton Hall, aherutse gutangaza ko yiyemeje gufasha Ashton Small kuzamura abamukurikira nibura bakagera kuri miliyoni ku rubuga rwa Instagram, ndetse no kumushyigikira mu bindi bikorwa bitandukanye.

‎Iri tsinda ry’aba Ashton mu ngendo bakoze bazenguruka Afurika, u Rwanda ruje rukurikira Ghana, Cameroun, Nigeria na Bénin mu byo bagezemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa