Umunyamerika wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, Ashton Hall, yasezeranyije The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella ko azongera gusura urugo rwabo mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere, nyuma yo gusanga Pamella adahari kuko ari mu rugendo muri Tanzania.
Ibi byabaye ubwo Ashton Hall yari yasuye urugo rwa The Ben, maze uyu muhanzi ahamagara umugore we kuri telefone kugira ngo asuhuze abashyitsi bari iwe.
Mu kiganiro bagiranye, The Ben yabwiye Pamella ko yagize igihombo cyo kutabasha guhura na Ashton Hall. Muri ako kanya, Ashton Hall yahise afata ijambo, amusezeranya ko azagaruka mu Rwanda mu mezi atandatu kugira ngo bazabonane.
Yagize ati: “Pamella, amakuru yawe? Nishimiye gusura urugo rwawe. Nubwo tutabonanye uyu munsi, nzagaruka mu mezi atandatu ari imbere kugira ngo duhure.”
Ashton Hall yanavuze ko urugendo yagiriye mu Rwanda rwamusigiye ibyishimo byinshi, agaragaza ko mu bihugu byose amaze gusura kugeza ubu, u Rwanda ari rwo rwamukoze ku mutima kurusha ibindi.
Yasobanuye kandi ko mbere y’uru ruzinduko atari azi byinshi ku Rwanda, ahubwo ko yarumenyeshejwe na Ashton Small, uzwi nka Kagarara, ari na we wagize uruhare rukomeye mu gutegura uru rugendo.
Ashton Hall ari kumwe na Ashton Small (Kagarara) ndetse na Yogendra Kushwah, uzwi nka Indian Ashton Hall, bamaze iminsi bakora urugendo ruzenguruka ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
U Rwanda ni igihugu cya gatanu bagezemo muri uru ruzinduko, nyuma yo gusura Ghana, Nigeria, Cameroun na Bénin.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *