Imyidagaduro
Asinah Erra yatangaje izina ry’ indirimbo yakoranye na Riderman bahoze bakundana
Yanditswe: Friday 13, Sep 2019
Umuhanzikazi Asinah Erra yamaze kwemeza ko agiye gushyira hanze indirimbo yitwa Turn Up yakoranye na Riderman bamaze imyaka 8 bakundana nyuma yabo inzira zabo zabyaye amahari.
Asinah yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye Riderman ndetse ariyo mpamvu byamufashije kumwegera bagakorana iyi ndirimbo izahosoka mu cyumweru gitaha.
Yagize ati"Njye na Riderman dufitanye indirimbo, izasohoka mu cyumweru gitaha, twari twayise Bombe ariko twumvishe hari abandi bazanye isa nayo biba ngombwa ko tuyihindura izina tuyita Turn Up."
Asinah wari umaze iminsi acecetse muri muzika,agiye gushyira hanze iyi ndirimbo yafatanyije na Riderman batandukanye mu buryo bwababaje benshi mu bakunzi babo bari baziko bazarushingana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *