skol
fortebet

Assia yahishuye impamvu yahishe amazina y’umugabo we itangazamakuru

Yanditswe: Friday 21, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filime Mutoni Assia wamenyekanye muri filime zitandukanye nk’Intare y’ingore n’izindi zitandukanye zirimo n’ize yahishuye impamvu atajya avuga amazina y’umugabo mu itangazamakuru.

Sponsored Ad

Mutoni Assia umaze ibyumweru bitatu yerekeje muri Leta zunze ubumwe z’America aho yasanze umugabo we yavuze ko kimwe mu bindi bituma adakunda kuvuga amazina y’umugabo we mu itangazamakuru ari uko ari ubuzima bwe bwite.

Avuga ko adakunda kuvuga ibintu byose mu itangazamakuru cyane ibyerekeranye n’inkuru ze z’urukundo cyangwa se ubuzima bwe bwihariye mu rwego rwo kurinda umutekano we ndetse n’umukunzi we.

Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro na Isimbi Tv umunyamakuru amubajije amazina y’umugabo we ariko aratsemba yanga kuyavuga.

Mu rugero yatanze yagize ati"Uragirango umugabo wanjye azasohoka ari kumwe nabashiki be cyangwa babyara be inkuru zitangire kwandikwa ngo umugabo wa Assia tumubonye aha ari kumwe n’abagore nkaho nabatumye kunshungira".

Aha Assia yahise akomoza k’umuhanzi Cyusa uherutse gutandukana n’umukunzi we avuga ko inkuru zose zakozwe byatewe nuko bari bazwi mu itangazamakuru aboneraho no kwhanganisha Cyusa yise inshuti ye anamubwira ko ari ibintu bisanzwe kandi bibaho.

Assia ari muri Leta zunze ubumwe z’America aho abana n’umugabo we wamaze kumusaba no kumukwa ndetse bakaba barasezeranye no mu Idini rya Islam nkuko abivuga icyakora avuga ko bari gutegura ubundi bukwe mu kwa 5 /2023.

Mu kiganiro umunyakuru yamubajije icyamugoye muri Ameria avuga ko cyamugoye cyane ari ukubahoatari kumwe n’abantu kuko ngo nyuma yuko umugabo we asubiye mukazi yatangiye kwicwa n’irungu mu gihe mu Rwanda aho yabaga ari hose yabaga ari kumwe n’abantu.

Assia avuga igihe gito amaze muri America aribwo yamenye neza ko u Rwanda ari rwiza aashishikariza Abanyarwanda kurushaho gukunda Igihungu no kugikorera kuko nta handi bashobora kubona bafata nko murugo nkuko mu Rwanda bimzeze.

Yasoje asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira ndetse abizeza ko ibikorwa bye byose bizakomeza gukorwa ndetse ko na Filime hari uburyo yayihinduye ku buryo nawe azakomeza kuyigaragaramokandi ari muri merica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa