skol
fortebet

Athan Tashobya wa RBA uherutse gusezera hamenyekanye aho agiye gukorera

Yanditswe: Monday 11, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru wa RBA Athan Tashobya uzwiho kwakira ibyamamare mu makuru y’icyongereza atambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda (RBA) nyuma yo gusezera hamenyekanye aho yerekeje.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru gishize Taliki ya 10 Nyakanga 2022 Athan Tashobya mu itangazo yashyize hanze yatangaje yasezeye, ashimira ubuyobozi bw’iyi Televiziyo,ikipe ngari yamufashaga ndetse n’abantu bayakurikiraga muri rusange.

Uyu munyamakuru wari ukunzwe cyane yarengejeho ko mu gihe kitarambiranye aza gutangaza aho agiye kwerekeza.

Ni mugihe umwe muri bagenzi be Fiona Mbabazi bakoranaga muri iki Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru nawe uherutse gusezera muri 2021 yahise agaragaza uyu Athan Tashobya ko batangiye gukorana muri Sosiyete y’u Rwanda y’Indege RwandAir.

Mu butumwa yanyuije kuri Twitter buherekejwe n’ifoto bombi bari kumwe, Fiona Mbabazi yagize ati “Ikaze Athan! Nishimiye kubona isura y’umwe mu bo mu muryango turi kumwe. Reka tubikore ariko birumvikana ni kuri telefone gusa nab wo mu rugo.”

Athan Tashobya na we yahise amusubiza kuri ubu butumwa, agira ati “Nishimiye bidasubirwaho kongera gukorana nawe mushiki wanjye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa