
Audia Intore uri mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu bakora umuziki gakondo, yakorewe ibirori bya ‘Bridal shower’ asezera ku rungano mbere y’uko akora ubukwe buteganyijwe ku wa 26 Nyakanga 2025.
Alice U. Diane benshi bamenye nka Audia Intore yakorewe ibi birori kuri uyu wa 15 Kamena 2025, mu gihe akomeje imyiteguro y’ubukwe bwe na Cyiza Kelly, umunyamakuru bagiye kurushinga.
Muri ibi borori abahanzikazi barimo Munganyinka Alouette bagize umwanya wo kuririmbira Audia Intore indirimbo zatumye agera aho asuka amarira.
Mu ijoro ryo ku wa 5 Gashyantare 2025 mu buryo butunguranye, Audia Intore yambitswe impeta na Cyiza umunyamakuru w’imyidagaduro wari waragize ibanga urukundo rwabo.
IGIHE yamenye amakuru ko Cyiza na Audia bamaze imyaka igera kuri ibiri bakundana, gusa hashize igihe kinini baziranye nk’inshuti z’akadasohoka.
Nyuma yo kumwambika impeta amusaba ko barushinga, baje kwemeza ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 26 Nyakanga 2025 ahateganyijwe imihango yo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana hanyuma abatumiwe bakabona kwakirwa n’abageni.
Uyu musore ugiye kurushinga na Audia Intore asanzwe ari umunyamakuru wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Imanzi, Izuba TV, Isibo TV n’ahandi kugeza kuri Inyarwanda akorera ubu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *