skol
fortebet

Australia: Yatawe muri yombi ku isabukuru ye y’imyaka ijana

author-image

Yanditswe na: TUYISENGE Fabrice
Kuwa: Tuesday 23, Aug 2022

Australia: Yatawe muri yombi ku isabukuru ye y'imyaka ijana

Sponsored Ad

skol

Umukecuru wo mu mujyi wa Victoria muri Australia, ubwo yizihizaga isabukuru ye y’imyaka ijana, yatunguwe no kubona police ije ku muta muri yombi.

Nkuko ikinyamakuru 7sur7 cyabitangaje cyivuga ko uyu mukecuru mu buzima bwe atigeze afungwa na rimwe, ari nabyo byatumye mu ikayi yandikamo ibyifuzo bye yarananditsemo ko yifuza kuzatabwa muri yombi umunsi umwe.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Jean Bicketon yizihizaga imyaka 100 avutse, yatunguwe n’abapolisi batatu mu rugo abanamo n’abandi bantu bakuze, baje mu modoka zisakuza nk’izigiye gufata umunyabyaha ukomeye, binjira iwe bamubwira ko atawe muri yombi banamwambika amapingu.

Nyuma abapolisi bavuze ko babikoze nko kumutungura ku isabukuru ye nkuko yari yarabyifuje.

Mu butumwa Polisi yanditse kuri Facebook yagize iti “Dukunda gushyira mu bikorwa ibyifuzo byo muri buriya buryo.”

Jean Bicketon yavuze ko yishimiye gutabwa muri yombi ku isabukuru ye kuko ari kimwe mu byo yahoze yifuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa