Austraria:Umugore yashimiye Facebook yamuhaye inshuti zatumye abyara bitamusabye guhura n’Umugabo
Yanditswe: Thursday 27, Apr 2023

Umugore witwa Broke Wathington ukomoka muri Austraria yahishuye ko Facebook yamufashije gukabya inzozi ze kuva umunsi ahuraraho n’inshuti yamufashije kubona urubyaro bitamusabye kuryamana n’umugabo kuri ubu akaba afite umuryango mugari yahoze yifuza.
Mu butumwa yatangaje uyu mugore w’imyaka 28 yavuze ko ubu yishimira cyane ko afite umuryango mugari kimwe mu nzozi yahoranye abikesha urubuga rwa facebook yagiyeho akaruhuriraho n’umuntu wamufashije gukabya inzozi.
Yagize ati "Nagiye muri Group kuri Facebook hanyuma mbona umuntu wo kumpa intanga ze, nakodesheje icyumba cya hotel haba ngewe n’uwo twari twavuganye ko ampa intanga ze hanyuma akoresha uburyo bwe bwose hanyuma arasohora ampa intanga ze"
Yavuze ko ubwo yari akimara kubona ayo masohora n’ubundi yumvaga ntaho ikizere kiri ko azatuma abyara nk’uko byahoze ari inzozi ze mu bwana bwe ariko nyuma yo kuyinjiza mu mubiri we yaje gutungurwa no kubona atwite.
Yagize ati "Nkimara kubona ayo masohoro ariko ntari nayashyira mu mubiri wange nabonaga nta buryo nabyaramo, ariko naratunguwe cyane kubona mbyaye nkuko undi wese yatungurwa bimubayeho"
Withington yatangaje ko kuva ku myaka ye 8 yahoze yifuza kuzagira umuryango mugari cyane ndetse ubuzima bwe bwaje guhinduka mu mwaka wa 2014 ubwo yabyaraga umwana we wa mbere Edward afite imyaka 19.
Withington yaje guhita akurikizaho umwana wa kabiri mu mwaka wa 2016 amwita Gilbert, mu mwaka wa 2018 ahita abyara umukobwa we wa mbere yise odette yabyaranye n’umuyapani w’inshuti ye bamenyanye akiga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *