skol

Ayo gutera ivi twayaguzemo matola twararagaho tukibana– Clapton nyuma yo kwambika impeta umugore we [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 22, Feb 2026

featured-image

Clapton Kibonge yambitse impeta umugore we basanzwe babana ndetse bafitanye abana batatu, ashimangira ko mu minsi iri imbere bazakora ubukwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Clapton Kibonge yavuze ko mbere yo kubana n’umugore we, yabanje kumusaba ko yamwambika impeta ariko ubushobozi bubabera ingume.

Ati “Mbere y’uko tubana, umugore wanjye yansabye ko namwambika impeta (ibyo benshi bita gutera ivi), ariko nsanga amafaranga nari kubikoresha ariyo mfite imbere n’inyuma kandi nari ntaragura matola. Icyo gihe namusabye ko yareka aho gukora ibyo birori nkagura ibyo tuzararaho ambera imfura arabyemera.”

Ibyo byatumye Clapton ahorana ideni ry’umugore we ku mutima kugeza ubwo ateguye bya birori bifuzaga ubukene bukababera ibamba.

Mu minsi ishize nibwo Clapton yemeje ko agiye gukora ubukwe n’umugore we bamaze imyaka umunani babana nk’umugore n’umugabo banasezeranye imbere y’amategeko.

Imihango y’ubukwe bwa Clapton Kibonge n’umugore we Ntambara Mutoni Jacky babyaranye abana batatu, iteganyijwe ku wa 4 Mata 2026.

Umuhango wo gusaba no gukwa uteganyijwe kubera i Rwempasha mu Karere ka Nyagatare ku wa 4 Mata 2026. Bazahita banasezerana imbere y’Imana mu muhango uzabera muri Gasinga Miracle Center i Rwempasha.

Clapton Kibonge wasezeranye mu mategeko mu 2018 yakunze kuvuga ko yahisemo gukora uyu muhango agahita abana n’umugore we kuko nta bushobozi yari afite bwo gukora indi mihango.

Nyuma y’igihe gito basezeranye imbere y’amategeko bahise bibaruka imfura yabo, mu gihe mu 2022 ari bwo bibarutse ubuheta bwabo, mu 2024 bibaruka umwana wa gatatu.

Clapton Kibonge ni umwe mu bakinnyi ba filime bubatse izina akaba azwi cyane muri ‘Seburikoko’, ‘Umuturanyi’ ye bwite, ndetse na Mugisha na Rusine na yo ye.

Clapton Kibonge n’umuryango we ubwo yari amaze kwambika impeta umugore we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa