skol

Ayra Starr yavuze ko gukina filime bwa mbere byatumye arushaho kubaha abakinnyi

Yanditswe: Monday 30, Jun 2025

featured-image

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria, Ayra Starr, wahataniye ibihembo bya Grammy, yatangaje ko gukina muri filime ye ya mbere byamusigiye isomo ryo kubaha bikomeye abakinnyi ba filime, abona ko akazi bakora gasaba ubushishozi, ubwitange n’umurava w’ikirenga.

Uyu muhanzikazi uzwi cyane mu ndirimbo nka ’Rush’ n’izindi, yavuze ibi ubwo yari mu kiganiro na CBS, aho yasangije abantu ubunararibonye bwe mu gukina muri filime y’Abanyamerika yitwa “Children of Blood and Bone”, ishingiye ku gitabo cy’uwanditsi w’Umunya-Nigeria uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tomi Adeyemi.

Ayra Starr yagize ati: “Iyi ni filime ya mbere nakinnye. Nari nsanzwe menyereye kuba umuririmbyi, nkaba nubashywe kuri ’set’, ariko muri filime si wowe uba uri ku isonga. Ugomba kuba uri ahagomba gukinirwa filime ku gihe. Byatumye menya gukoresha neza amasaha nk’abasirikare no gukora cyane. Nubaha abakinnyi ba filime kurushaho. Imbaraga baba bafite ntizibaho.”

Yakomeje avuga ko gukina filime yabikundaga kuva kera, nubwo atigeze abona uburyo bwo kubigaragaza kubera isoni. Ati: “Gukina filime ni ikintu nahoraga nifuza. Nkunda umuziki, ariko nari nsanzwe nkunda no gukina filime. Nari nsanzwe mfite isoni iyo byageraga kuri ibyo. Ariko iyi ni inshuro ya mbere nagiye imbere ya camera ntaririmba, kandi byari ibintu bitangaje cyane. Nigiye byinshi ku bantu bose twakoranye, atari ku b’ibyamamare gusa.”

Filime “Children of Blood and Bone” yahanzwe hashingiwe ku gitabo cyamamaye cyanditswe na Tomi Adeyemi, gikubiyemo ubutwari, imbaraga z’abagore n’ubusobanuro bw’imyemerere mu muco wa Afurika.

Yayobowe na Gina Prince-Bythewood, ikazagaragaramo ibyamamare bikomeye ku rwego mpuzamahanga nka Damson Idris, Tosin Cole, Idris Elba, Chiwetel Ejiofor, Cynthia Erivo, Viola Davis na Thuso Mbedu.

Biteganyijwe ko iyi filime izasohoka ku mugaragaro ku wa 15 Mutarama 2027, ikazatambutswa na Paramount Pictures.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa