skol
fortebet

B-Threy arashinjwa gusibisha indirimbo yari ahuriyemo na bagenzi be

Yanditswe: Thursday 23, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muheto Bertrand wamamaye nka B-Threy arashinjwa gusibisha indirimbo ’Twubahwe Remix’ yari imaze amasaha make isohotse ndetse nawe akaba yari ayirimo ayihuriyemo n’abandi baraperi bagenzi be barimo Ish Kevin, Kenny KShort,Bushali ndetse n’abandi.

Sponsored Ad

B -Threy arashinjwa n’umuraperi Zilh ari nawe nyiri ndirimbo akaba yari yarahurijemo abaraperi bagenzi be barimo na B Trey ashinja kuyisibisha.

Iyi ndirimbo’Twubahwe Remix’ yasibishijwe kuri Youtube nyuma y’amasaha make yarimaze isohotse ku buryo nta nabantu benshi bari bakayimenya.

Zilha abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amsaha 24 gusa asaba imbabazi abakunzi be avuga ko ikibazo cyabayeho k’indirimbo yabo kigiye gushakirwa umuti ashimangira ko cyatewe na na B Trey umuhanzi mugenzi we ndetse akaba ari numwe mubo yari yagiriye ikizere bagafatanya gukora iyo ndirimbo.

Ziha akomeza avuga ko ari ibintu bibaje cyane kuba abantu badaha agaciro ikintu umuntu aba yakoze yagitakajeho umwanya ndetse n’amafaranga muri rusange ariko kubera ishyari ntibihabwe agaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa