
Bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye banegukanye amakamba bishimiye intambwe Miss Iradukunda Elsa yateye kuri ubu wamaze gusezerana imbere y’amategeko na Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid mu myidagaduro.
Gusezerana kw’aba bombi n’ibintu byishimiwe na benshi by’umwihariko abarimo abegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Muri abo harimo Kayibanda Aurore wagaragaje ko yanyuzwe cyane n’intambwe murumuna we yateye, Miss Iradukunda Lilianne, Miss Nimwiza Meghan bombi bagiye banagaragaza ko bafitanye ubushuti bwihariye no mu bihe byashize ndetse na Miss Nshuti Divine Muheto wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda kuva 2022.
Prince Kid na Miss Elsa basezeranye k’umunsi w’ejo taliki 2 Werurwe 2023 ubera mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo.
Nkuko amafoto yabigaragaje Prince Kid na Miss Elsa barahiriye kubana nk’umugore byemewe n’amategeko y’u Rwanda.
Aba bombi biyemeje kubana nyuma y’inkuru nyinshi zagiye zibavugwaho z’urukundo ndetse na bimwe mu bimenyetso byagiye bigaragara benshi babishimangira ubwo Prince Kid yatabwaga muri yombi nyuma Miss Elsa nawe agafungwa akurikiranyweho kubangamira iperereza aho yageragezaga gushaka ibimenyetso bigaragaza ko Kid arengana.
Ni ibintu byakoze ku mitima ya benshi ndetse byemexa benshi ko urukundo rwa nyarwo rukibaho ari nako babifuriza kubana.
Ubwo inkuru y’uko aba bombi basezeranye yamenyekanaga abantu benshi barimo n’ibyamamare bagaragaje ko bishimiye iyi nkuru ari nako babifuriza kuzagira urugo rw’umugisha.
Prince4 Kid yasezeranye na Elsa mu gihe yitegura gusubira kuburana cyane ko Ubushinjacyaha buherutse kujuririra icyemezo cyo kumugira umwere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *