Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Puerto Rico, Bad Bunny, akomeje kwandika amateka mashya mu muziki ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo kugera ku musaruro udasanzwe mu bitaramo bye bikomeje kuzenguruka isi.
Raporo nshya zashyizwe ahagaragara na Billboard Boxscore zigaragaza ko urugendo rwe rw’ibitaramo yise “Debí Tirar Más Fotos World Tour” rumaze kumwinjiriza amafaranga arenga miliyoni 360 z’amadolari binyuze mu bitaramo 41 gusa. Ibi bitaramo byitabiriwe n’abafana basaga miliyoni 2.4 mu bihugu bitandukanye.
Ibi bituma Bad Bunny aba umwe mu bahanzi bakoze ibitaramo byinjije amafaranga menshi cyane mu mateka, cyane cyane mu bitaramo bitarimo ibibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byamufashije gusiga inyuma abandi bahanzi bari bafite izo nyandiko, barimo itsinda ryo mu Bwongereza rya Take That, ryari rifite agahigo k’urugendo rwa “Progress Live 2011” rwinjije miliyoni 185.2 z’amadolari.
Mu bindi bitaramo byagaragaye nk’ibyagize uruhare runini muri iyi mibare, harimo n’ibyo yakoreye i Madrid muri Espagne, aho ibitaramo 10 byonyine byamwinjirije hafi miliyoni 96.1 z’amadolari, bikitabirwa n’abafana barenga ibihumbi 623.
Iyo uhuje imibare y’ibi bitaramo byose kuva yatangira urugendo rwe mu 2017, Bad Bunny amaze gukusanya arenga miliyari 1.08 z’amadolari mu bitaramo byose hamwe bigera ku 260, ndetse akaba amaze kugurisha amatike agera kuri miliyoni 6.4.
Ibi byamushyize ku rwego rw’abahanzi bake cyane ku isi, ndetse amugira umuhanzi wa mbere w’umu-Latino ugeze kuri iyi ntera yo kwinjiza miliyari y’amadolari mu bitaramo bye, cyane cyane ataririmba mu Cyongereza.
Si ubwa mbere uyu muhanzi yandika amateka. Mu 2020, album ye “El Último Tour del Mundo” yabaye iya mbere mu ndimi z’Icyesipanyolo iyoboye urutonde rwa Billboard 200, igaragaza ubwamamare bwe bukomeje kwaguka.
Nyuma yaho mu 2022, yongeye kugaragaza ubukomeye bwe ubwo yagaragaye ku rutonde rwa Billboard nk’umuhanzi wa mbere utaririmba mu Cyongereza uyoboye urutonde rw’abahanzi binjije amafaranga menshi ndetse n’ibitaramo bikomeye.
Kuri ubu, uru rugendo rwa “Debí Tirar Más Fotos World Tour” ruracyakomeje, aho biteganyijwe ko rushobora kurangira rwagejeje ku musaruro urenga miliyoni 450 z’amadolari, bitewe n’ibitaramo asigaje gukora harimo n’icyo azakorera i Buruseli mu Bubiligi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *