skol
fortebet

Bad Rama ari mu gahinda ko kubura umubyeyi

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE JANE
Kuwa: Monday 12, Dec 2022

Bad Rama ari mu gahinda ko kubura umubyeyi

Sponsored Ad

skol

Umuryango wa Bad Rama wakiriye inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umubyeyi w’uyu mugabo witabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK.

Bad Rama yahamirije igihe aya makuru, ati “Mu ijoro ryo ku wa 11-12 Ukuboza 2022 nibwo umusaza yitabye Imana, yari amaze igihe arwariye muri CHUK.”

Uyu mugabo yahishuye ko uburwayi bwa Se umubyara buri mu by’ibanze byatumye agaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikindi Bad Rama yahishuye ni uko ari gushaka uko bamuherekeza mu cyubahiro mu gihe kitarenze iminsi ibiri nk’uko byari icyifuzo cye.

Ati “Muzehe mbere yo kwitaba Imana, yasabye ko yazashyingurwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri. Turi kurwana n’uko itarenga!”

Ibi bisobanuye ko uyu mubyeyi azaherekezwa mu cyubahiro ku wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa