skol
fortebet

Bahavu na Fleury bizihije isabukuru y’amezi atandatu y’umwana wabo amaze avutse

Yanditswe: Sunday 12, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bahavu Usanase Janet wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko muri Filime y’uruhererekane ya City Maid yakinnyemo yitwa Diane n’umugabo we Fleury mu byishimo byinshi bizihije isabukuru y’amezi atandatu umwana wabo w’imfura amaze avutse.

Sponsored Ad

Bahavu n’umugabo we mu byishimo byinshi barishimira amezi atandatu umwana wabo amaze ageze ku izi.

Uyu mukinnyikazi wa Filime kuri ubu washyize imbaraga muri Filime ye yitwa ’Impanga’ ikunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda aherutse guhishura ko kuva bibaruka umwana wabo w’imfura bise ’Amora’ byabaye ibyishimo bidasanzwe mu buzima bwabo.

Avuga ko nubwo bari basanzwe ari umuryango mwiza kandi wishimye nyuma yuko ’Amora’ yiyongereye mu muryango wabo byabaye ubundi buzima bushya n’ibindi byishimo batigeze bagira mu buzima bwabo.

Ku munsi wahariwe Nyina w’umuntu Bahavu yashimagije umugabo n’umwana we avuga ko kuba yitwa umubyeyi uyu munsi aribo abikesha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa