skol
fortebet

Bahavu yasazwe n’amarangamutima ashimira Umugabo we n’umwana bamugize umubyeyi

Yanditswe: Sunday 08, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Usanase Janet Bahavu Umaze kwamamara mu ruhando rwa Sinema hano mu Rwanda mu kwizihiza umunsi wa Nyina w’umuntu yashimiye Umugabo we Flery Legend n’umwana wabo baherutse kwibaruka avuga ko bafite uruhare runini mu kuba yitwa umubyeyi.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri sinema ntahwema gusangiza abamukurikira umugisha yagiriwe wo kuba uyu munsi Imana yaramuhaye umuryango kandi yishimira.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifashishije amashusho y’umugabo we ari kumwe n’umwana akurikizaho amagambo abashimira ashimangira urwo abakunda nk’abantu batumye yitwa umubyeyi.

Yagize ati"Warakoze cyane Mugabo wange nawe Mukobwa wange mwatumye nitwa Umubyeyi n’Umugisha uhebuje nagabiwe Ndabakunda cyane.

Aba bombi bashyingiranwe mu ntangiro z’ukwezi kwa gatatu 2021 basezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Zion Temple ruherereye kicukiro mu Gatenga aho basezeranyijwe na Pastor Ndungutse.

Kugeza ubu umuryango wabo waragutse kuko mukwa 2 k’uyu mwaka aba bombi Imana yabahaye umugisha bibaruka imfura yabo y’umukobwa bise ’Amora’ bavuga ko nubwo bari mu buzima buryoshye kuva babyara barushijeho kuryoherwa n’ubuzima kubera impano y’umwana Imana yabahaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa