Uwahoze ari umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports, Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame, ntakiri mu bakozi b’iyi kipe nyuma y’uko impande zombi zifashe icyemezo cyo gusesa amasezerano ku bwumvikane
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere nyuma y’ibiganiro byabereye ku biro bya Rayon Sports, aho harebwaga uko Bakame yakomeza inshingano ze mu mwaka mushya w’imikino. Gusa, ibiganiro ntibyatanze umusaruro kuko impande zombi zitabashije guhuza ku buryo bw’imikoranire.
Amakuru ava hafi y’iyi kipe avuga ko ubuyobozi bwatangarije Bakame ko gahunda nshya y’abatoza ishingiye ku cyifuzo cy’Umutoza Mukuru Haringingo Francis Christian cyo gukorana n’umutoza umwe w’abanyezamu, mu rwego rwo kugabanya amafaranga ikipe ikoresha.
Byavuzwe kandi ko mu nama yahuje ubuyobozi n’itsinda ry’abatoza yabaye ku Cyumweru, haremejwe impinduka zitandukanye zigamije gutegura neza ikipe mbere yo gutangira imyitozo y’umwaka utaha. Muri izo mpinduka harimo no gusaba Bakame kujya afasha amakipe y’abato ya Rayon Sports, icyifuzo kitagejeje impande zombi ku bwumvikane.
Mu biganiro bya nyuma yagiranye na Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, ntihabonetse umwanzuro watuma akomeza akazi, bituma hafatwa icyemezo cyo gusesa amasezerano mu mahoro.
Nubwo atazakomeza gukorera Rayon Sports, amakuru avuga ko ikipe izubahiriza ibikubiye mu masezerano yari afitanye na Bakame, harimo no kumuha ibyo yari agenewe.
Bakame yari amaze umwaka umwe atoza abanyezamu ba Rayon Sports, aho yari yarageze nyuma yo kuva muri Bugesera FC. Muri uwo mwaka yafashije iyi kipe mu rugendo rwayo, mbere y’uko impinduka mu mikorere ziganisha ku isoza ry’imikoranire ye n’iyi kipe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *