Bamporiki yagaragaje ko ashyigikiye ibitaramo bya Bruce Melodie na The Ben
Yanditswe: Monday 09, Feb 2026
Bamporiki Edouard abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko ashyigikiye guhuza imbaraga kwa Bruce Melodie na The Ben bagiye guhurira mu bitaramo bizenguruka Igihugu.
Ibi Bamporiki yabigarutseho nyuma y’uko aba bahanzi bashyize hanze integuza y’ibitaramo byabo bizenguruka Igihugu.
Nyuma yo kubona integuza y’ibitaramo byabo, Bamporiki yagize ati “Ubumwe bw’Intore bunoza intambwe kandi Impano ityazwa n’indi. Ubufatanye ni urufunguzo.”
Ubu butumwa bwa Bamporiki bigaragaza uburyo ashyigikiye ibi bitaramo Bruce Melodie na The Ben bagiye kuzengurukanamo Igihugu.
Ni ibitaramo IGIHE ifite amakuru ko bizatangira muri Kamena 2026, aba bahanzi bakazataramira mu Mijyi ine irimo Rubavu, Musanze, Ngoma na Rusizi habaye hatagize igihinduka.
Ibi bitaramo ni bimwe mu byari mu masezerano yo kugira ngo Bruce Melodie yitabire igitaramo ‘The New Year Groove’ The Ben aherutse gukorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.
Mu masezerano bagiranye, The Ben yari yemeranyije na Bruce Melodie ko yitabira igitaramo cye, na we akazamwitura kwitabira ibindi bitaramo bine bizenguruka Igihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *