skol
fortebet

Bari muburyohe bw’urukundo!The Ben yasohoye amashusho arikumwe n’umukunzi we Miss Pamella ku mucanga [Video]

Yanditswe: Monday 01, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu mashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga The Ben ubwe yishyiriye kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, amugaragaza ari kwirukankana ku mucanga na Miss Pamella Uwicyeza aherutse kwambika impeta.

Sponsored Ad

Muri ayo mashusho The Ben bigaragara ko ariwe uri gufata amashusho yabo bari kwiruka, The Ben ari imbere, umukunzi we Uwicyeza Pamella ari inyuma ari kuza amukurikira ubona ko yarushye.

Ni ubwa mbere hagiye hanze amashusho ya Miss Pamella yambaye ikabutura ndetse bikajya hanze nyuma y’igihe abantu babimubaza ku mbuga nkoranyambaga akaruca akarumira cyane ko akunda kwambara amapantalo ndetse n’amakanzu ageze ku birenge.

Nyuma yo kwambika Miss Pamella Impeta, The Ben yahise ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri New York aho yahuriye mu kabyiniro na Diamond, nyuma aza kwerekeza muri Tanzania ari kumwe n’umukunzi we aho yagiriye urugendo rw’akazi rurimo no kurangiza imishinga ya Album ye.

Pamella amwirukankana yari yambaye ikabutura

Mu mashusho The Ben yanyujije kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, yerekanye Miss Pamella ahagaze ari kuri telefone agenda atembera, yumva amafu y’ikiyaga bikekwa ko ari icya Tanganyika nyuma y’umunsi
ari kubarizwa muri Tanzania.

The Ben n’umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella baherukaga muri Tanzania mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo muri 2020, ari naho urukundo rwabo batangiye kurushyira ahagaragara, icyo gihe berekanye amashusho bari kumwe bigaragara ko bari muri Tanzania ku mucanga ku nkengero y’inyanja.


Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora n’ubwo bagiye babigira ibanga rikomeye, uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa