Basi sori ikomeje kuyobora urutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Africa kuri RFI
Yanditswe: Thursday 01, Dec 2022
Indirimbo ‘Basi sorry’ ya Passy Kizito na Chris Eazy igiye kuzuza icyumweru iyoboye urutonde rw’indirimbo zirindwi zo muri Afurika zigezweho kuri RFI binyuze mu kiganiro ‘Afro club’.
Kuva ku wa 24 Ugushyingo 2022, icyumweru kigiye kwirenga indirimbo ‘Basi sorry’ ya Passy Kizito na Chris Eazy iyoboye urutonde rwa zirindwi zikunzwe zo muri Afurika kuri radiyo mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI).
Iyi ndirimbo yatoranyijwe kuyobora izindi esheshatu ziyikurikira ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu kiganiro ‘Afro club’ cyashyiriweho guteza imbere umuziki wo muri Afurika kuri RFi.
Iyi ndirimbo iyoboye izindi zirimo n’iz’abahanzi b’ibyamamare nka Slow ya Camidoh na Magixx, Goat ya Costa Titch na Pheels n’izindi.
No ku rutonde rw’indirimbo zacuranzwe cyane kuri Youtube mu kwezi k’Ugushyingo 2022 ku butaka bw’u Rwanda iyi ndirimbo iza imbere, ikanaza muri eshatu za mbere zumvwa cyane kuri Audiomac mu Rwanda.
Mu Ugushyingo 2022, iyi ndirimbo iza ku mwanya wa gatatu mu zacuranzwe cyane ku butaka bw’u Rwanda binyuze kuri Audiomack aho ikurikira Cough ya Kizz Daniel na Rush ya Ayra star bo muri Nigeria.
Mu kiganiro na IGIHE, Passy Kizito yavuze ko ari amashimwe kuba indirimbo ye ikomeje kugaragarizwa urukundo.
Ati “Ndashimira abadufasha bose mu muziki, ndashimira abanyarwanda kuba bakunda ibintu byacu kuko niho bihera ariko mbere ya byose nshimira Imana ikomeje kubinshoboza kuko njye ntacyo nari kubikoraho.”
Uyu muhanzi avuga ko atari ibintu byari byoroshye gukomeza umuziki mu gihe mu 2017 yari amaze gutandukana na Tracy babanaga mu itsinda rya TNP.
Mu kwezi kumwe imaze igiye kuri youtube, iyi ndirimbo ’Basi sorry’ imaze kugira abamaze kuyireba kuri YouTube barenga miliyoni barimo abarenga ibihumbi 500 bayirebeye ku butaka bw’u Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *