Bateguje ubukwe baca amarenga y’imfura: AG Promoter yambitse impeta Micky
Yanditswe: Sunday 09, Nov 2025
AG Promoter yambitse impeta Micky bitegura kurushinga, bahishura ko bidatinze bafite ubukwe, baca n’amarenga ko bitegura kwibaruka imfura yabo.
AG Promoter yambitse impeta umukunzi we ku wa 9 Ugushyingo 2025, mu birori byabereye i Rebero imbere.
Inkuru dukesha IGIHE ,Micky yavuze ko yari abizi ko iyi gahunda ihari ariko atari azi igihe.
Ni na byo byatumye uyu mukobwa agaragara nk’utunguwe cyane ubwo yagwaga mu nzu yuzuyemo inshuti zabo zari zitabiriye ibi birori.
Ati “Ndishimye ni cyo kintu navuga ubu, uyu munsi nari umuntu ugomba kujya mu isabukuru y’amavuko y’umukunzi wa Nyambo uba hanze. Ni we wambeshye mbyisangamo gutyo [...] nari mbizi ariko sinarinzi igihe bizabera, njye nari nzi ko bizabera ku Gisenyi.”
Ku rundi ruhande AG Promoter yavuze ko yari yiteguye ko Micky amwemerera kuko kuva yahura n’uyu mukobwa amushyiriye ikiraka cy’ibihumbi 500Frw akagikorera ubuntu, mu by’ukuri yahise amenya ko uyu ari we mugore we.
AG Promoter abajijwe niba ibi bitaba ari imikino nk’uko bakunze gukina ibyo bereka abantu ku mbuga nkoranyambaga, AG Promoter yavuze ko hari ibyo bakinamo ariko ikintu nk’iki atakina na cyo.
Ni amagambo yavugaga akanyuzamo agakora ku nda ya Micky. Byatumye abanyamakuru bibaza niba baba bateganya kwibaruka, Micky ahamya ko ari ibintu abantu bazamenya mu bigiye gukurikira ibi birori.
Ati “Uko bimeze kose muzagenda mubimenya, nabonye abatwanga ari benshi, mbibabwire mundoge.”
Micky wanateguje ibirori byo gusezerana imbere y’amategeko, yavuze ko byakabaye byarabaye muri Kanama 2025, ariko bitewe n’uko yari atarabona indangamuntu bisaba ko babanza gutegereza.
AG Promoter uzwi nk’umuhanga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, yatangiye gukundana na Micky mu 2024, icyakora batangira badashaka kwerura urukundo rwabo gusa uko iminsi yagiye yisunika byarangiye barwemeje ndetse kuri ubu bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *