skol
fortebet

Bebe Cool yaciye Alex Muhangi miliyoni 570 y’indishyi

Yanditswe: Saturday 01, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Bebe Cool yandikiye umunyarwenya Alex Muhangi amumenyesha ko azamurega mu nkiko kubera gukoresha ibihangano bye mu nyungu ze bwite atabiherewe uburenganzira.

Sponsored Ad

Abinyujije ku munyamategeko we, Me Timothy Sentongo wa RSK Associates, Bebe Cool yamushinje kwerekana no gukwirakwiza ibitaramo bye kuri YouTube no kuri televiziyo NTV Uganda hagati ya Ukwakira 2017 na Ugushyingo 2024 nta ruhushya.

Ibaruwa yoherejwe muri Uganda Registration Service Bureau, Uganda Communications Commission, na Uganda Performing Rights Society, isobanura ko Muhangi nta burenganzira afite bwo gukoresha ibihangano bya Bebe Cool mu bucuruzi.

Abanyamategeko ba Bebe Cool basabye ko:

Muhangi ahagarika gutambutsa ibihangano bya Bebe Cool ku mbuga zose.
Ibyamaze gutangazwa bisibwe.
Hatangwe raporo y’amafaranga yakomotse kuri ibyo bihangano.
Bebe Cool kandi ahabwe indishyi zingana na miliyoni 579.7 z’amashilingi ya Uganda.
Muhangi yahawe iminsi 14 yo kubahiriza ibyo asabwe, bitaba ibyo hakazatangwa ikirego mu nkiko haba mu buryo bw’amategeko asanzwe n’ayahana ibyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa