skol
fortebet

Bellamy Young wakinnye filimi y’uruhererekane ya Scandal yishimiye guhura n’ingagi zo mu Rwanda [AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 03, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Icyamamare muri sinema ya USA,Bellamy Young wakinnye muri serie ya Scandal ari umugore wa perezida,yavuze ko yakunze u Rwanda kubera ingagi yahuye nazo kuwa 01 Mutarama 2019.

Abinyujije kuri Twitter ye,Bellamy Young yavuze ko yishimiye guhura n’izi ngagi,ndetse byamusabye kuzamuka imisozi cyane kugira ngo azibone.

Yagize ati “Nahuye n’ingagi uyu munsi.Ni nziza cyane.Byansabye kuzamuka ibirunga kugira ngo duhure. Ntabwo nabyizeraga ariko ngaya amafoto abigaragaza.Nakunze u Rwanda n’ingagi.”

Bellamy Young w’imyaka 48, yageze i Kigali ku wa 29 Mutarama 2019,aje mu bikorwa by’Umuryango wita ku mibereho myiza n’iterambere by’ikiremwamuntu, CARE International.

Bellamy Young akunze gukina muri filimi z’uruhererekane aho yakunzwe muri ‘Scandal’ yagaragayemo cyane kuva mu 2012 kugera mu 2018 yitwa Mellie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa