skol
fortebet

Ben Affleck na Jennifer Lopez bwa mbere bafatiwe mu Ruhame basomana [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 15, Jun 2021

Sponsored Ad

Nyuma y’Igihe gityo Jennifer Lopezi asubiranye n’umukunzi we wa cyera Ben Affleck, bashimangiye ko bari mu munyenga w’urukundo ubwo basomaniraga mu ruhame mu birori bari bitabiriye byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umuvandimwe wa Jennifer Lopez witwa Linda Lopez byabereye ahitwa Malibu sushi spot.

Sponsored Ad

Mu ntangiriro yo mu mwaka 2000, Lopez na Affleck bari bamwe muri Couple zashakanye zizwi cyane muri Hollywood. Bahoraga batangaza amakuru nyuma yo gusezerana cyane mu 2002, kandi mugihe bamaranye, bafatanije gukina film ya Kevin Smith ya Jersey Girl na flop Gigli.

Umubano wa Affleck na Lopez waje kurangira muri Mutarama 2004, nyuma gato yo gusubika iminsi yubukwe bwabo mbere yuko biba.

Nk’uko ikinyamakuru kibitangaza ngo bari muri Malibu.

Kuri ubu amafoto akomeje gucicickana ku mbuga nkoranyambaga ni aya Jennifer Lopez arimi gusomana na Ben Affleck mu ruhame ubona ko bari mu munyenga w’urukundo. Aya mafoto akaba yarafotowe ubwo aba bombi bari mu birori bari byo kwizihiza isabukuru ya murumuna wa Jninifer witwa Linda Lopez wari wujuje imyaka 50 y’amavuko.

Ibi birori byabereye muri Resitora izwiho gushokeramo ibyamamare yitwa Nobu yo mu gace ka Malibu ho muri California, Mu mashusho murumuna wa Jennifer, Linda Lopez yerekanye ashimira abitabiriye isabukuru ye yerekanye umuhanzikazi Jennifer Lopez ari gusonama na Ben Affleck. Iyi akaba ari inshuro ya mbere kuva basubirana bagaragaye mu ruhame bishimanye kugeza naho basomana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa