skol
fortebet

Ben Nganji na Seburikoko batangiye gusetsa abantu mu buryo bw’ indirimbo

Yanditswe: Saturday 31, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuhanzi akaba n’ umunyarwenya Bisangwa Nganji Benjamin na mugenzi we nawe ukora ibi byombi Niyitegeka Glatien uzwi ku izina rya Seburikoko batangiye gusetsa abantu babinyujije mu buryo bw’ indirimbo.
Bwa mbere babikoreye mu gitaramo bahuriyemo n’ Umunyarwenya Nkusi Arthur, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2016. Ni igitaramo cyabereye i Gikondo muri Ambassadors Park
Nubwo kwinjira byasanga n’ aho bihenze kuko ahaciriritse byari ibihumbi 3 ahandi ari ibihumbi 5, iki gitaramo (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi akaba n’ umunyarwenya Bisangwa Nganji Benjamin na mugenzi we nawe ukora ibi byombi Niyitegeka Glatien uzwi ku izina rya Seburikoko batangiye gusetsa abantu babinyujije mu buryo bw’ indirimbo.

Bwa mbere babikoreye mu gitaramo bahuriyemo n’ Umunyarwenya Nkusi Arthur, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2016. Ni igitaramo cyabereye i Gikondo muri Ambassadors Park

Nubwo kwinjira byasanga n’ aho bihenze kuko ahaciriritse byari ibihumbi 3 ahandi ari ibihumbi 5, iki gitaramo cyitabiriwe cyane kuburyo abantu babuze aho bicara.

Muri iki gitaramo Ben Nganji Umunyamakuru, akaba n’ Umuririmbyi ubifatanya no gukina amakinamico no gusetsa na Seburiko ukina amafilimi akaba n’ umuririmbyi ubifatanya no gusetsa basekeje abakunzi babo babinyujije mu ndirimbo baririmbye imbonankubone ‘Live’.

Iki gitaramo cyari kigana kumusozo aba banyarwenya barahiriye imbere y’abafana ko bagiye gukomeza kwihuriza hamwe mu rwego rwo kuzamura impano yo gusetsa mu Rwanda ndetse abantu bakaba bagiye kubabona kenshi mu bitaramo binyuranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa